Print

Iryinyo rya Lumumba ryashyinguwe nyuma y’imyaka 61 ribitswe n’Ababiligi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2022 Yasuwe: 462

Nyuma y’imyaka 61 yishwe n’inyeshyamba zakoranaga n’abacanshuro b’Ababiligi, iryinyo rya Patrice Lumumba ryashyinguwe mu cyubahiro.

Nicyo gce cy’umubiri we cyonyine cyari gisigaye nyuma y’aho umurambo we utwikishijwe aside (acid).

Umupolisi w’umubiligi yahagarariye itwikwa rye niwe wagumanye iri ryinyo nk’igikombe cy’intsinzi (trophée/trophy).

Ryasubijwe umuryango we mu cyumweru gishize rikaba ryarazengurutse mu turere tutari duke twa Congo mw’isandugu y’abapfuye.

Abaturage bashoboye kunamira intwari yabo mbere y’uko ashyingurwa mu cyubahiro mu murwa mukuru Kinshasa, ku muhanda wamwitiriwe.

Perezida Félix Tshisekedi, umuryango wa Lumumba n’abandi banyacyubahiro bitabiriye ibirori byo kumusezeraho mbere y’uko isanduku y’umurambo we ijyanwa mu mva idasanzwe yamwubakiwe.

Mu ijambo yatanze, Perezida Tshisekedi yagize ati: "Isi ya ba sogokuru ikugwe neza”.

Lumumba yishwe arashwe ku wa 16 Mutarama 1961, mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’Intara ya Katanga nyuma yo gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu mezi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonyemo ubwigenge ikava ku kugendera ku mategeko y’ububiligi.

BBC