Print

La Fouine yavuze ko yatunguwe n’imyitwarire urubyiruko rwo mu Rwanda rufite

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 1 July 2022 Yasuwe: 1465

Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ko ari u Bwambere ageze mu Rwanda ariko ari Igihugu cyiza yishimiye akarusho avuga ko yatunguwe n’ikinyabupfura yasanganye urubyiruko rwo mu Rwanda.

Ati “Ni Igihugu cyiza, cyateye imbere, gifite isuku, kandi kikagira abakiri bato bafite imyitwarire myiza ku rwego rwo hejuru. Nakunze cyane iki Gihugu.”

La Fouine yavuze ko yumva yishimiye kuba ari mu Rwanda ariko ko igikomeye cyane ari icyamuzanye kuko yiteguye gushimisha abaturarwanda bazitabira igitaramo cye.

Ati “Ndabatumiye ngo muzaze muri benshi kuko iki gitaramo kizaba ari igihe kidasanzwe, ntabwo nababwira byinshi ariko mbafitiye uruhisho.”

La Fouine ufite inkomoko muri Maroc ari mu Rwanda aho ari kwitegura igitaramo azakora kuri uy wa Gatandatu taliki 2 Nyakanga, 2022 muri Car Free Zone mu Mujyi Rwagati.