Print

Kizigenza Chris Froome ari gushakira u Rwanda inkunga yo kubaka ikigo kigezweho cy’umukino wo gusiganwa ku mugare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2022 Yasuwe: 969

Umunyabigwi mu mukino wo gusiganwa ku magare,Chris Froome,watwaye Tour de France inshuro enye, ayoboye ubukangurambaga bwo gukusanya amayero asaga 300.000 (hafi miliyoni 320 z’amafaranga y’u Rwanda) yo kubaka ikigo gikorerwamo imyitozo y’umukino wo gusiganwa ku magare kigezwehp kizaba kirimo ishuri ryigisha umukino wo gusiganwa ku magare.

Muri iki gihe, Froome akina mu ikipe yo ku rwego rw’isi [UCI World Team] ya Israel Premier Tech,ishishikariye iyi gahunda yo gukusanya inkunga kw’isi yose yo kubaka iki kigo.

Usibye ishuri ry’amagare,iki kizubakwa muri hegitari zisaga 6 zatanzwe mu murenge ya Ntarama hazashyirwa aho gukinira imikino yo mu nzu izwi nka Track.

Nk’uko byatangajwe na Premier Tech, biteganijwe ko iki kigo kizaha abanyeshuri 120.000 bo mu karere ka Bugesera,bari hagati y’imyaka 6 na 18, amahirwe yo gutwara amagare no guteza imbere ubumenyi bwabo muri uwo mukino ndetse igikuru kikazaba kugera ku ntsinzi mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Uyu mushinga wiswe "Racing for Change" wasobanuwe n’itsinda rya Premier Tech nk’intambwe ikomeye igiye guterwa.Uzubakwa ku butaka bwa Community of Hope bwa Gasore Foundation.

Mu kiganiro na The New Times dukesha iyi nkuru, Serge Gasore, washinze uwo muryango, yavuze ko kubaka iki kigo bizatangira mu gihe amafaranga ari gukusanywa na Premier Tech azaba yabonetse.

Nk’uko byatangajwe na Premier Tech, iki kigo kizubakwa na sosiyete yo mu Busuwisi yitwa Velosolutions.

Amafaranga yakusanyije n’arenga amayero 300.000 azashyirwa mu kugurira amagare menshi abaturage,ibikorwa byo kukibungabunga, hamwe no mu ishuri ry’amagare.


Froome ari gushakira inkunga u Rwanda