Print

Amerika yiyemeje kuzura umubano wihariye n’igihugu cya DR congo

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 1 July 2022 Yasuwe: 1088

Perezida w’amerika, Joe Biden, yavuze ko igihugu cye kiyemeje gushimangira umubano wihariye na Repuburika ya Demokarasi ya Congo.

Ni mu butumwa yoherereje mu genzi we wa Congo Perezida Félix Tshisekedi ashimira iki gihugu n’abaturage bacyo mu birori byo kwizihiza, isabukuru y’imyaka 62 DRC ibonye ubwigenge ,ku wa kane, tariki ya 30 Kamena 2022.

Yagize ati “munyemerere nongere nshimangire ukwiyemeza kugira umubano udasanzwe wa leta yanjye y’America na RDC mu bijyanye n’amahoro,uburumbuke no kubungabunga ibidukikije byose bigamije kubungabunga ubuzima bw’abaturage bacu”

Kubwa Biden ngo, Washington yahagurukiye gukurikirana ubwo bufatanye mu buryo bwo guteza imbere imbaraga mu kugarura amahoro n’umutekano n’uburenganzira bwa muntu muri RDC no ku mugabane wose muri rusange.

Yibukije ibiganiro yagiranye na Perezida Félix Tshisekedi i Glasgow mu nama ya G26, aho yamuhamirije ko ishyamba rya kimeza ryitwa forêt tropicale muri congo ari ikigega cy’ubuzima ku kiremwa muntu.