Print

Mashami Vincent yabonye akandi kazi nyuma yo kwirukanwa mu Mavubi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2022 Yasuwe: 3896

Umutoza Mashami Vincent yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC nk’umutoza mukuru, uje gusimbura Frank Nuttal utaritwaye neza muri iyi kipe.Amakuru aravuga ko yasinye imyaka 2.

Amakuru agera ku Umuryango aravuga ko uyu mutoza yamaze gusinyira Police FC itaritwaye neza mu mwaka w’imikino ushize nubwo yari ifite abakinnyi bakomeye.

Mashami Vincent yamaze imyaka isaga itatu n’igice atoza Ikipe y’Igihugu Amavubi; ni inshingano yahawe muri Kanama 2018 hanyuma amasezerano ya nyuma yahawe asozwa ku wa 2 Werurwe 2022.

Muri Kanama 2018 yahawe akazi asimbuye Umudage Antoine Hey wari wagiye muri Mutarama uwo mwaka.

Mashami yatoje amakipe arimo APR FC,Isonga FC na Bugesera FC.