Nkuko bisanzwe umuryango wabegeranyirije imwe mu myitwarire y’umuntu ukurikije ubwoko bw’amaraso afite.
Ubusanzwe habaho ubwoko bw’amaraso bugera kuri 4 aribwo A, B, AB ndetse na O.
Ubwoko bw’amaraso bwa A
Ibiranga umuntu ufite ubwoko bwa amaraso bwa A
• aritwararika cyane, agira gahunda, ndetse n’impuhwe
• aribwiriza kandi akunda kubahiriza inshingano yahawe
• akunze kuba umwizerwa cyane mu bintu bisaba ubunyangamugayo
• akunze gufata umwanya uhagije cyane ku bintu akabisesengura mu buryo
bwimbitse
• Yanga umuntu umutunguza ibintu atigeze amuteguza mbere
• agira kwihangana cyane
• Biragoye ko yapfa kuvuga ibibarimo
Imyitwarire mibi akunda kugira
• agendera ku mategeko cyane
• aritwararika bikabije kuburyo bibangamira abo ari kumwe
• Ntajya apfa kwizera umutekano we na gato ku buryo nkiyo afunze urugi
akomeza kugenda arujegajeza ngo arebe niba rufunze koko
• buri kanya aba arimo gutekereza ku tuntu twose aduhuza ni ibyahise
nibirimo kuba uwo mwanya
• agira amarangamutima adasanzwe cyane, iyo yishimye yishima nkuzapfa ejo
yanababara akababara nkuzapfa ejo
Imirimo akunze kugaragaramo akenshi
• akunze kuba umushakashatsi kuko muri kamereye ye aba ashaka
kumenya ibintu byose
• akunze kuba umu engenier cyangwa umu editors
• akunze kuba intumwa ya rubanda ariyo bakunze kwita umu diplomate
• akunze kuba umuntu ukora porogararame za mudasobwa aribyo bita computer
programmer
Ubwoko bw’amaraso bwa B
Ibiranga umuntu ufite ubwoko bwa amaraso bwa B
• Yigirira icyizere kandi akizera ko ejo he hazaza hazaba heze
• Kumusaba service biroroha
• aba inshuti y’umuntu uwariwe wese bahuye kandi akamukingurira umutima
• amenyera vuba ahantu hose agiye bwa mbere
• akunda iminsi mikuru, n’imikino bikabije
• akunda kwanga kuba ari wenyine
• akunda gushobora ibyo kurya cyane
Imyitwarire mibi akunda kugira
• akunze kwibagirwa
• afata icyemezo uyu munsi ejo akagihindura
• Ntajya ashobora kubahiriza inshingano yahawe
• arikunda bikabije
• akora ibyo atekereje ubwe atitaye uko abandi baza kubifata
• akunze kwica amategeko
• Iyo ahuye n’ikintu kimushengura umutima agahinda ke kamara igihe kirekire
Imirimo akunze kugaragaramo akenshi
• akunze kuba rwiyemezamirimo
• akunze kuba amunyepolitike
• akunze gukora akazi ko kwamamaza
Ubwoko bw’amaraso bwa AB
Mubiranga umuntu ufite ubwoko bwa amaraso bwa AB
• azi gukurikira inzozi ze cyane, kandi akanamenya no gukurikiza amategeko
• akunda kuba atuje
• agira amarangamutima nkayo umuntu ugira amaraso ya A
• akunze kwizera imbaraga z’imyuka cyane nko guterekera, cyangwa
iby’ubuhanuzi
• agira Ubuntu n’imuhwe kurusha abu bundi bwoko bw’amaraso
• Ntakunda ko hari umuntu umenya ubuzima bwe bwite
• yirinda kugirana ibibazo nabantu
• akunda kugira ibintu bimushimisha cyane nk’imiziki, filme, imikino nibindi
• akunze kuba indahemuka cyane mu rukundo ugereranyije nabo mu bundi
bwoko bw’amaraso
Imyitwarire mibi akunda kugira
• agira inzika bidasanzwe kandi ntapfa kukubabarira iyo mwagiranye ikibazo
• Iyo agize ikintu kimushengura umutima abimarana igihe kirekire
• arakazwa n’ubusa
Imirimo akunze kugaragaramo akenshi
• akunze kuba umwarimu
• akunda kuba umwanditsi
• atekerereza kampani uburyo yatera imbere
Ubwoko bw’amaraso bwa O
Mubiranga umuntu ufite ubwoko bwa amaraso bwa O
• agira amagufa akomeye kandi agira ubudahangarwa ku buryo adapfa
kurwaragurika
• amenya kuyobora
• Ntapfa kugira ubwoba kandi azi guhangana n’ibihe byamakuba
ntibimuhungabanye
• Ntakunze kugira isoni mu gihe agize icyo asabwa cyangwa kuvugira imbere
y’abantu
• agira Ubuntu akanakunda gufasha abandi cyane ni nayo mpamvu akunze
kugira inshuti nyinshi cyane
• akunze kuba umunyempano zigaragara kurusha abandi bo mu bundi bwoko
bw’amaraso
Imyitwarire mibi bakunda kugira
• akunze kuba amwirasi kubera ukuntu agira ukwiyumva
• akunda gukora ibintu ashaka ko bihita birangira ntafate igihe gihagije cyo
kubinonosora
• akunda kwandarika ibintu ku buryo nko mu nzu ye usanga harimo akajagari
kenshi
• agira umuco wo kutava ku izima
• akunda kugira ishyari
• akunda kurakara nkiyo umuntu amukebuye akoze ikosa cyangwa yitwaye mu
buryo budahwitse.
• Kuba indahemuka kuwo bakundana cyangwa bashakanye bikunze kumugora
kuko akunda kujarajara mu nkundo cyane
Imirimo akunze kugaragaramo akenshi
• akunze kuba umunyamakuru mwiza
• akunze kuba umuntu uvura indwara z’ibyiyumvo ndetse n’imibanire hagati
y’abantu
• umu coach wa makipe
• umuntu ushinzwe amakuru mu bigo bitandukanye
• umukorerabushake, umuririmbyi cyangwa umushyushyarugamba kuko
adatinya imbaga y’abantu
Mwonsigurir A+(isigura iki?) Na A-(isigura iki?)
vyos vyerekana Iki?