Print

PSG yasinyishije umukinnyi wa mbere muri iyi mpeshyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2022 Yasuwe: 1129

Ikipe ya PSG yatangaje ko yasinyishije VĂ­tor Machado Ferreira "Vitinha" wakiniraga FC Porto, wanayihesheje ibikombe 2 bya shampiyona ya Portugal biheruka.

Uyu musore w’imyaka 22 niwe wa mbere basinyishije muri iyi mpeshyi, kandi bivugwa ko yaje aguzwe miliyoni 35 z’ama pound

Vitinha yakinnye imikino 59 yose,atsinda ibitego bine muri iyi kipe yo muri Portugal kuva yatangira umwuga muri 2020.

Akina hagati asatira ndetse yatanze imipira 35 yavuyemo ibitego ndetse arangiza ku mwanya wa 2 muri shampiyona.

Mu kiganiro yahaye Urubuga rwa interineti rwa PSG, Vitinha yagize ati: "Inshingano zikomeye zirantegereje kandi sinjye uzarota ntangira."

Nzagerageza gukina umupira nzi kandi mfashe ikipe kugera ku ntego zayo uko bishoboka kose."

Uyu abaye undi mukinnyi usinyiye amasezerano PSG nyuma ya Mbappe wayogereye mu minsi ishize bigashimisha abakunzi b’iyi kipe.

Vitinha yibukwa ko mu mwaka w’imikino 2020-2021 yatijwe muri Wolves ya Premier League ariko ntiyitwara neza byatumye iyi kipe yanga kumusinyisha burundu mu mpeshyi ishize, yemerera PSG kumwigurira mu masaha ashize.

Amakuru aravuga ko PSG igiye gutangaza umutoza Christophe Galtier hanyuma igure Milan Skriniar na Renato Sanches nawe wo muri Portugal.