Print

Imipira izakinwa mu gikombe cy’Isi 2022 yashyizwemo ikoranabuhanga rifasha kuvumbura uwaraririye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2022 Yasuwe: 2486

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku isi [FIFA] yemeje ko hazifashishwa ikoranabuhanga mu gusifura kurarira [hors jeu/offside].

Mu mipira izakinwa mu gikombe cy’isi harimo akuma k’ikoranabuhanga kazajya gafasha VAR kubona neza ko umukinnyi waraririye.

Uyu mupira w’amaguru wakozwe na Adidas kugira ngo uzakinwe mu gikombe cy’Isi 2022 kizabera muri Qatar,uzaba urimo iri koranabuhanga rizajya rizatanga amakuru ku basifuzi bari kuri VAR amakuru y’ukuri kandi yihuse ku mukinnyi waraririye.

Umupira uzakinwa mu gikombe cy’Isi wahawe izina ry’Icyarabu ‘Al Rihla’, ni ijambo risobanuye ‘urugendo.’

Kugira ngo hatorwe inyito y’uyu mupira hagendewe ku muco, imyubakire, amato y’ibitangaza n’ibendera ry’Igihugu cya Qatar.

Ni ku nshuro ya 14 Adidas yasohoye umupira uzakinwa mu Gikombe cy’Isi kubera ko yabitangiye mu 1970 ubwo cyakirwaga na Mexique.

Adidas yatangaje ko uyu mupira wakozwe wihuta cyane mu kirere kurusha indi yose yawubanjirije.

Iki gikombe cy’Isi ni cyo cya mbere kizaba kibereye mu gihugu cy’Abarabu.Kizabera muri Qatar hagati ya 21 Ugushyingo no ku wa 18 Ukuboza 2022.