Print

Ukraine: Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 21 hafi y’umujyi wa Odesa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2022 Yasuwe: 682

Abantu batari munsi ya 21, barimo n’umwana, bapfiriye mu gitero cy’ibisasu by’Uburusiya mu ijoro ryo ku wa gatanu, cyibasiye akarere ka Odesa mu majyepfo ya Ukraine, nkuko bivugwa n’abategetsi ba Ukraine.

Urwego rw’ubutabazi bwihuse rwa Ukraine, ruzwi nka DSNS, ruvuga ko abantu 16 biciwe mu nyubako y’amagorofa icyenda yakubiswe na misile imwe mu cyaro cya Serhiyivka.

Abandi bantu batanu, barimo n’umwana, biciwe mu kindi gitero ku hantu abantu bafatira ikiruhuko ho muri icyo cyaro.

Mu minsi micyeya ishize, Uburusiya bwarashe ibisasu bibarirwa muri za mirongo ku mijyi yo muri Ukraine.

Ku wa gatanu, Dmitry Peskov, umuvugizi wa Perezida w’Uburusiya, yongeye guhakana avuga ko Uburusiya butarasa ku basivile.

Yulia Bondar, w’imyaka 60, utuye aho byabereye, yabwiye BBC ati: "Twumvise ibiturika bitatu none ubu nta kintu na kimwe gisigaye mu kigo cy’ikiruhuko".

"Icyaro kiracecetse cyane, ntitwigeze na rimwe dutekereza ko ibi bishobora kubaho".

Urwego rw’ubutabazi rwa Ukraine, DSNS, rwavuze ko izo misile zakubise ku cyaro cya Serhiyivka ahagana saa saba z’ijoro (01:00) ku isaha yaho.

Rwatangaje amashusho agaragaza abazimya umuriro bashakisha ababa barokotse mu byasenyutse kuri iyo nyubako y’amagorofa icyenda.

Banabonetse batwaye mu mufuka igisa nk’umurambo w’umwe mu bishwe n’ibyo bisasu.

DSNS ivuga ko abantu 38, barimo n’abana batandatu, bakomerekeye muri ibyo bitero by’Uburusiya.

Maryna Martynenko, umuvugizi wa DSNS mu karere ka Odesa, yabwiye televiziyo ya Ukraine ko urukuta rwo hanze rw’iyo nyubako rwangiritse, ndetse n’iduka riri hafi aho rirashya nyuma y’icyo gitero.

Abazimya umuriro nyuma yaho baje gushobora kuzimya uwo muriro.

Yavuze ko abakora ubutabazi 60 bari gukorera aho byabereye.

Byemezwa ko abantu bagera ku 150 ari bo babaga muri iyo nyubako.

Umwana wiciwe mu kigo cyo kuruhukiramo yari umuhungu w’imyaka 12, nkuko byavuzwe na Kyrylo Tymoshenko, umuyobozi wungirije w’ibiro bya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.

Abategetsi ba Ukraine bavuze ko misile eshatu zaterewe ku ndege z’intambara z’Uburusiya hejuru y’inyanja ya Black Sea.

Serhiy Bratchuk, umuvugizi w’ubutegetsi bw’akarere ka Odesa, yavuze ko misile zo mu gihe cy’Ubumwe bw’Abasoviyeti zo mu bwoko bwa X-22 ari zo byemezwa ko zakoreshejwe muri icyo gitero.

’Mayor’ w’uwo mujyi Gennadiy Trukhanov, yabwiye ikiganiro Newshour cya BBC ko nta nyubako za gisirikare cyangwa ibigo birimo ibyuma bigenzura indege (radar) biri hafi y’icyaro cya Serhiyivka, nubwo minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yashimangiye ko bihari.

Yongeyeho ko abaturage ba Odesa barimo "kubaho ubuzima bwabo mu bwoba" bw’ibindi bitero by’Uburusiya.

Andriy Yermak, umukuru w’ibiro bya Perezida Volodymyr Zelensky, yashinje Uburusiya kuba "igihugu cy’iterabwoba".

Yagize ati: "Mu gusubiza ku gutsindwa ku rugamba, [Abarusiya] barimo gushoza intambara ku basivile".

Ukraine yari yagize icyizere ko ugukura abasirikare kw’Uburusiya ku wa kane ku kirwacy’ingenzi cya Snake Island, byari kudohora inkeke ku cyambu kinini cyane cya Ukraine cyo ku nyanja ya Black Sea ndetse no ku karere ka Odesa.

Uburusiya bwavuze ko buhakuye abasirikare nk"ikimenyetso cy’ubushake bwiza" bwerekana ko butarimo kubangamira ko ibinyampeke byoherezwa mu mahanga bivuye ku cyambu cyo muri Odesa no ku bindi byambu bya Ukraine.

Ariko Ukraine yahakanye ibyo bivugwa n’Uburusiya, ivuga ko Uburusiya bwakomeje kurasa ku bigega byayo by’ibinyampeke.

BBC