Print

Banyoye amazi bahawe na Pasiteri wabo ababwira ko yejejwe abamerera nabi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2022 Yasuwe: 1523

Abayoboke bamwe b’itorero ryitwa Prophetic Healing and Deliverance (PHD) Ministries church,ryashinzwe n’Intumwa Walter Magaya, bagaragaye mu mafoto yasangijwe kuri interineti, batonze umurongo bari kunywa amazi ya robine nyuma yo kubwirwa ko yejejwe n’Imana.

Icyakora amafoto yakwirakwijwe yagaragaje bamwe mu bari bamaze kunywa kuri ayo mazi baryamye hasi aho bishoboka ko yaba yabaguye nabi.

Magaya aherutse gushyira imigezi enye ku rusengero rwe ndetse avuga ko amazi aziturukamo yejejwe ndetse ko uzanywa amazi yo kuri iyo migezi azagubwa neza.

Iyi migezi yose uko ari 4 yashyizwe ku itorero rye riherereye ahitwa Waterfalls I Harare muri Zimbabwe.

Uyu muhanuzi yahishuye ko izo robine zigize igicaniro cye gishya, yongeyeho ko zose zejejwe mu buryo butandukanye

Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Hano hari imigezi 4 kandi yose yarejejwe. Ugomba kunywa kuri buri mugezi kuko ifite amavuta atandukanye kandi yateganyijwe mu buryo butandukanye. Uratumiwe kunywa no guhura n’abantu bawe. »

Hariho kandi amafoto ya bamwe mu bayoboke "bigaragambyaga" nyuma yo kunywa ayo mazi akabamerera nabi.





Comments

ntwari fevor 3 July 2022

Tokashitana yayaroze