Print

Cristiano Ronaldo yasabye Manchester United kumurekura akigendera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2022 Yasuwe: 1763

Inkuru zikomeje gucicikana ko Cristiano Ronaldo yasabye ikipe ya Manchester United kumurekura akerekeza mu ikipe izakina UEFA Champions League kuko yo nta tike yabonye.

Nyuma y’umwaka umwe gusa agarutse Old Trafford, biravugwa ko Cristiano Ronaldo yabwiye Manchester United ko ashaka kuva muri iyi kipe.

Nk’uko ikinyamakuru The Times kibitangaza ngo abitewe n’icyifuzo cyo gukina igikombe cya UEFA Champions League, uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yasabye ko United yakira icyifuzo cy’ikipe yose yamwifuza ishaka ko ayikinira ariko ikina muri iri rushanwa.

Uyu mugabo watsinze ibitego 24 mu mwaka w’imikino ushize,arashaka gusohoka muri United izakina Europa League ndetse ngo yasabye ko iyi kipe yumva ubusabe bw’amakipe amwifuza.

Ronaldo umaze gukina muri iri rushanwa rikomeye I Burayi inshuro 19 zikurikiranya, adasohotse muri iyi kipe bwaba ari ubwa mbere agaragaye muri Europa League nyuma yuko United irangije ku mwanya wa gatandatu muri Premier League.

Amakuru avuga ko Ronaldo yizeye ko agifite imyaka itatu cyangwa ine yo gukina ku rwego rwo hejuru cyane kandi ko ashaka gukinira ikipe ishoboye gutwara ibikombe.

Nubwouyu mukinnyi watwaye Ballon d’Or eshanu yari yavuze mbere y’uko yishimye kuguma kuri Old Trafford hamwe n’iyi kipe igiye gutozwa na Erik ten Hag, biragaragara ko yisubiyeho cyane ko iyi kipe nta bushake bwo kugura abakinnyi bashya ifite.

Ronaldo usigaje umwaka umwe ku masezerano ye, byavuzwe ko ashobora kwerekeza muri Bayern Munich cyangwa Chelsea muri iyi mpeshyi, cyane ko umuherwe mushya wa The Blues, Todd Boehly, aherutse guhura n’umushakira amakipe,Jorge Mendes.