Print

RDC: Perezida Tshisekedi yahaye inzu abasirikare bafite amapeti akomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2022 Yasuwe: 3207

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Antoine Félix Tshisekedi yashyikirije inzu z’akataraboneka abasirikare bakuru muri iki gihugu n’ubundi basanzwe banifite mu bukungu.

Inzu zagenewe abafite ipeti rya Jenerali ndetse na ba Colonel nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.

Ubutumwa bwo kuri Twitter ya Perezidansi ya Congo bugira buti “Perezida wa Repubulika, Umugaba w’Ikirenga w’ingabo na Polisi, Félix Tshisekedi, yahaye imfunguzo z’inzu ba Jenerali na ba Colonel mu ngabo za FARDC.”

Ziriya nzu zo mu bwoko bwa “villas” zubatswe kuri site ya Pool Malebo, iri muri Komine N’sele.

Inzu 30 zigezweho ni zo zatashywe mu zisaga 190 zagenewe ba Ofisiye bakuru mu gisirikare cya Leta ya Congo.

Perezidansi ya Congo ivuga ko ziriya nyubako ziri mu byo Abasirikare bakuru mu ngabo za FARDC bagenerwa, bo uruhare rwabo ruzaba ari 35%.