Print

Rwamagana: Bafashwe bashinjwa kwiba mudasobwa 26 z’ikigo cy’Amashuri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2022 Yasuwe: 358

Abafashwe ni Murindabigwi Kharim n’Uwihanganye Hassan Omar bombi bafite imyaka 18 y’amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro nyuma y’uko hari hamaze kuboneka mudasobwa 19 mu zari zibwe.

Mudasobwa zibwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, taliki ya 01 Nyakanga, nyuma yo kwica ingufuri y’urugi rw’aho mudasobwa zabikwaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ubuyobozi bw’ikigo ari bwo bwatanze amakuru, abazibye batangira gushakishwa.

Yagize ati:” Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu ni bwo Polisi yabonye amakuru y’ubujura bwa Mudasobwa bwakozwe nyuma yo kwica ingufuri y’urugi. Polisi yahise itangira ibikorwa byo gushakisha abazibye ari na bwo ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abaturage bo mu Mudugudu wa Kiruhura batanze amakuru y’uko hari umuntu babonanye mudasobwa ebyiri yari atwaye mu ntoki afite n’igikapu bikeekwa ko hari harimo izindi.”

Yakomeje agira ati: ”Polisi yahise yihutira kuhagera, ni bwo uwari uzifite yahise azirambika hasi ariruka barebye basanga hamwe n’izari mu gikapu zose ari mudasobwa 11. Abaturage bitegereje igikapu zari zirimo basanga ari icy’uwitwa Murindabigwi usanzwe wiga kuri kiriya kigo cy’amashuri zibweho wahise ushakishwa afatirwa mu rugo ruherereye muri uwo Mudugudu, ari kumwe n’Uwihanganye bombi basanganwa izindi mudasobwa 8 bahita batabwa muri yombi.”

Bakimara gufatwa, bavuze ko mudasobwa basanganywe bazibikijwe n’uwo bise Veterineri wari ubatiye igikapu atwaramo mudasobwa 9 izindi akazitwara mu ntoki ariko ntibigeze bagaragaza aho abarizwa.

SP Twizeyimana yaburiye abiba mudasobwa ku bigo by’amashuri ziba zifasha abanyeshuri mu kongera ubumenyi no guteza imbere uburezi muri rusange, akangurira buri wese kugira uruhare mu kurwanya bene ubu bujura.

Yagiriye inama abagura ibikoresho byibwe kubireka ahubwo bakajya batanga amakuru y’abo bacyetseho ubujura cyangwa kugurisha ibyibano.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe uwatorotse agishakishwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.