Print

Meya yashyingiranwe n’inyamaswa imeze nk’ingona mu bukwe bw’igitangaza [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2022 Yasuwe: 1345

Umuyobozi w’umujyi muto wo muri Mexico yashakanye n’igisimba kimeze nk’ingona [alligator] mu birori by’akataraboneka byacuranzwemo umuziki gakondo ndetse n’abitabiriye ubukwe basaba uyu mukwe gusoma iyi nyamaswa.

Uyu muyobozi w’umujyi wa San Pedro Huamelula, Victor Hugo Sosa, yasabwe inshuro zirenze imwe muri ubu bukwe bwe bwabaye ku wa kane,gusoma iyi nyamswa ndetse amashusho y’ubukwe bwe yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo byarangiye asomye iki gikururanda kimaze imyaka 7 kivutse ku munwa nubwo wari uziritse.

Uyu muco wo gushyingira umuntu n’inyamaswa watangiye mu binyejana byashize mbere y’uko Abanya Esipanye bigarurira ako gace, mu baturage b’abasangwabutaka bo muri leta ya Oaxaca ya Chontal na Huave, nk’isengesho ryo gusaba kweza cyane.

Meya Sosa yagize ati:" Turasaba ijuru imvura ihagije, ibiryo bihagije, no kugira amafi menshi mu ruzi. " .

Nk’uko Reuters ibitangaza, uyu muhango wabayemo kwambika iyi alligator umwambaro w’ubukwe [agatimba]wongeyeho indi myikufi y’amabara.

Iki giikururanda gisanzwe cyitwa igikomangomakazi gito,gifatwa nk’ikigirwamana gihagarariye nyina w’isi, kandi ubukwe bwacyo na meya bugereranya guhuza abantu n’imana.

Abaturage bari batwaye umugeni [alligator] mu ntoki ubwo impanda n’ingoma byavuzwaga muri uyu munsi mukuru.

Elia Edith Aguilar, wateguye ubukwe yabwiye Reuters ati: “Byanteye umunezero mwinshi kandi bintera ishema n’aho nkomoka. Ni umuco mwiza cyane. ”

Umunwa wa alligator wari ufunze kugira ngo birinde ko iruma uwo ariwe wese mu gihe uyu muyobozi w’akarere yayisomye inshuro nyinshi mu birori.





Comments

Bertin Gakwaya 6 July 2022

Sha aya mahano mukora !!! Umeamua mukorera azabahembe!!!!