Print

Basketball: Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda yasezerewe nabi kandi yakiriye imikino

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2022 Yasuwe: 536

Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda mu mukino wa Basketball yasezerewe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya Basketball kizabera muri Aziya mu mwaka wa 2023 nyuma yo gutsindwa na Tunisia, mu mukino wa nyuma w’ijonjora rya gatatu,wabereye muri BK Arena.

Ikipe y’ u Rwanda yasabwaga gutsinda Tunisia kuri iki Cyumweru igategereza ikiva mu mukino wa Cameroon na Sudan y’Epfo,yatsinzwe irushwa na Tunisia mu mukino bamwe mu bakinnyi igenderaho nka Kenneth Gasana bari ku rwego rwo hasi.

U Rwanda rwashakaga itike y’ijonjora rikurikiraho rwari ruhanganiye na Cameroon,rwatsinzwe ku manota 66-76 na Tunisia,yayoboye umukino kuva utangiye kugera urangiye.

Ikipe y’u Rwanda yahise isezererwa mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, kuko yabaye iya nyuma mu itsinda ’B’ inyuma ya Sudani y’Epfo, Tunisia na Cameroon.

Sudani y’Epfo yasoje imikino y’amajonjora idatakaje umukino n’umwe aho yagize amanota 12 mu mikino itandatu, ikurikirwa na Tunisia ifite 10, mu gihe Cameroon ya gatatu inganya amanota 7 n’ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa nyuma.

Mu mikino ibiri yahuje Cameroon n’u Rwanda, buri kipe yatsinze umukino umwe ariko Cameroon yafashe umwanya wa gatatu kuko yarushije u Rwanda amanota y’ikinyuranyo mu mikino yabahuje.

Mu mukino ubanza wabereye muri Senegal muri Gashyantare 2022, Cameroon yatsinze u Rwanda amanota 57 kuri 45 haba ikinyuranyo cy’amanota 12, mu gihe u Rwanda rwo rwatsinze Cameroon amanota 59 kuri 52 bivuze ikinyuranyo cy’amanota 7.

Nyuma yo gutsindwa na Tunisia,u Rwanda rwasigaye rureba ko Sudan y’Epfo yatsinda Cameroon byibura ikinyuranyo cy’amanota 52 kugira ngo rukomeze ariko byarangiye iyitsinze ku manota 67-56.

Amakipe atatu ya mbere muri buri tsinda yabonye itike yo kuzakina mu majonjora ya Kane azaba muri Gashyantare 2023, aho amakipe 12 yo muri Africa azagabanywa mu matsinda abiri, akagenda akuranwamo kugeza habonetse amakipe 5 azahagararira Africa.

Imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2023 izabera ku mugabane wa Aziya, mu bihugu by’u Buyapani, Indonesia na Philippine.