Print

Amerika yashyigikiye ibikorwa by’akarere byo guhagarika amakimbirane muri DRC

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 4 July 2022 Yasuwe: 812

Ubutegetsi bw’Amerika bwashyigikiye inshingano za Perezida Uhuru Kenyatta mu gukemura amakimbirane n’umwuka mubi hagati ya DR Congo nu Rwanda mu biganiro byahuje impande zombie mu cyumweru gishize.

Guverinoma y’amerika yavuze ko iyo ari intambwe nziza ishobora koroshya no gucubya uburakari bukomeje gututumba muri ibi bihugu by’abaturanyi.

Umunyamabanga wa Leta z’unze ubumwe z’Amerika Antony Blinken yavuganye kuri terefone na President Kenyatta mu mpera z’icyumweru dusoje amushimira uruhare rwa Nairobi mu guhosha ibibazo bya Congo no guhuza EAC.

Blinken yabwiye Kenyatta ko kuba yarabashije guhuza abakuru b’ibihugu bya EAC ari ntambwe nziza mu kubaka ubumwe , kandi bizatanga igisubizo ku bibazo Congo ivuga ko ifitanye n’u Rwanda.

Ubushake bwa Nairobi , n’umugambi umwe muri gahunda za Perezida Kenyatta uyoboye EAC mu gushakira akarere ibisubizo by’umutekano muke no kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.

Mu byumweru bibiri bishize abakuru b’ibihugu by’akarere bashyigikiye icyifuzo cya Kenyatta cyo kohereza ingabo zihuriweho mu burasirazuba bwa Congo.
Uyu mutwe w’ingabo uhuriweho wiswe the East African Standby Force, EASF, ufite inshingano zo guhashya imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo no guhuza impande zitavuga rumwe na Leta ya Tshisekedi.

Icyakora kugeza ubu nturatangira imirimo yawo kuko wakomee gukomwa mu nkokora n’ubutegetsi bwa Congo buvuga ko hari bimwe mu bihugu batifuza nk’u Rwanda kwinjira ku butaka bwabo. Igisubizo cyawo gitegerejwe muri iyi Nyakanga 2022.