Print

Ukraine yemeje ko agace ka Lysychansk kafashwe n’ingabo za Russia

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 4 July 2022 Yasuwe: 736

Ibiro bikuru by’igisirikare cya Ukraine byavuze ko nyuma y’intambara zikomeye i Lysychansk, byabaye ngombwa ko ingabo za Ukraine ziva ku birindiro byazo”.

Mbere y’aha,umukuru w’igisirikare Sergei Shoigu w’uburusiya yari yamaze gutangaza ko ingabo ze zafashe Lysychansk kandi ko ubu zigaruriye intara yose ya Luhansk.

Ibiro bikuru by’igisirikare bivuga ko "mu kerekezo cyo kurengera ubuzima bw’abarwanira Ukraine, hafashwe ingingo yo kuzivanayo”.

Bivuga ko Abarusiya babarushije ingufu mu nzira nyinshi harimo ibirwanisho bya rutura, indege, abasirikare n’ibindi.

Perezida Volodymyr Zelensky avuga ko ingabo za Ukraine zizasubira muri Lysychansk kubera ubuhanga bwazo “n’ibindi birwanisho bigezweho bigiye kongerwa”.

Imbere y’aha, umukuru wa Repubulika ya Chechnya/ Tchétchénie, Ramzan Kadyrov, yari yasohoye videwo isa n’iyerekana abarwanyi ba Chechnya bari hagati mu mugi wa Lysychansk.

Hirya mu burengerazuba bw’igihugu ,umugi wa Slovyansk uri mu maboko ya Ukraine wasutsweho amabombe ahitana abantu bagera kuri 6.

Intara ya Donetsk, iri kumwe na Luhansk, igize akarere kagizwe n’imipaka ya Donbas.