Print

Umuhanzi Emmy ahishuye indi mpano afite itangaje, avuga umubare w’abana yifuza kubyara

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 4 July 2022 Yasuwe: 692

Emmy ibi yabivuze ubwo yari mu Kiganiro na Yago yahishuye byinshi ku buzima bwe nyuma yo gushaka.

Umunyamakuru yamubajije impano yaba afite itazwi nyuma y;izimaze kumenyakana harimo iyo kuririmba ndetse no gusetsa(Gutera urwenya) remmy yavuze ko izindi mpano afite zitazwe harimo gucuranga Gitari ndetse no gusinziriza abana.

Emmy avuga ko iyo mpano yayimenye cyane ubwo yageraga ahantu nk’umwana yananiranye ariko yamufata umwanya muto bikarangira asinziriye.

Ati" Urabona muri America nta bakozi tugira badufasha rero hari igihe nageraga ahantu nkasanga byabacanze umwana yigize nabi kandi uri kumwitaho nawe afite akandi kazi bikaba ngombwa ko mufata mu kanya gato agahita asinzira, byabayeho kenshi nza gusanga ari impano nifitemo".

Ibi byatumye umunyamakuru amubaza igihe we n’umugore we bazibarukira n’abana yifuza kuzabyara

Mu gusubiza Emmy yavuze ko kubyara we n’umugore we bazabireba umwana wa Meddy amaze kugira nk’amezi arindwi.

Ati" Umwana wa Meddy nagira nk’amezi arindwi nzareba uko nagamo akange nange kuko abana bararushya rero hari igihe byaba ngombwa ko mfasha Meddy wenda Mimi (Umugore wa Meddy ) abaye adahari urumva rero nange nzanye uwange nundi atarakura bakaba babiri bishobora kuducanga".

Agiye gusubiza umubare w’abana yifuza kubyara yavuze ko yifuza kuzabyara abana 12 ubu akiri kwigisha umugore we ngo arebe ko abyumva nubwo biba bigoye ariko ngo we yemera Imana iteza amapfa itanga n’aho guhahira kuri we kubyara abana benshi yumva ko nta kibazo yabigiraho.