Print

Perezida Ndayishimiye yasabye ibihugu bikomeye kwirukana abanyabwenge b’Abarundi babikorera bakaza guteza imbere iwabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2022 Yasuwe: 1009

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasabye amahanga kumusubiza abanyabwenge b’Abarundi bakorera mu bihugu biteye imbere kuko barihiwe n’igihugu bakagitererana.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko batirukanye abo banyeshuri bagiye hanze kubera buruse za leta ariko barangiza kwiga ntibagaruke gukorera igihugu ahubwo bakizamurira amahanga.

Yavuze ko aba Barundi baheze hanze bagomba kugaruka bakishyura indishyi igihugu bakomokamo cyabatanzeho kuko bigishijwe n’igihugu cy’u Burundi. Iyi ndishyi Perezida Ndayishimiye yayise «inkwano».

Ibyo umukuru w’igihugu akaba yabitangaje mu ijambo yagejeje ku Barundi mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge.

Perezida Ndayishimiye ati "Nagiraga ngo nsabe ibyo bihugu bireke kutwiba abo banyabwenge [incabwenge] bacu. Twebwe mu migenzo yacu y’Ikirundi,umukobwa ugiye kubaka urugo batamukoye , tuvuga ko yananiranye kandi mu muryango aba ikivume.

Natwe rero,abo banyabwenge b’Abarundi bari iwanyu tubafata nk’aho bananiranye. Mwebwe rero mwabatwaye nimuduhe inkwano cyangwa mubatwoherereze. Nimuduhe inkwano kuko barimo kubakorera kandi aritwe twabigishije."

Abarundi benshi batuye mu bihugu byo ku mugabane w’Iburaya hamwe na Amerika bavuga ko batarasobanukirwa iyo mvugo yakoreshejwe na Perezida Ndayishimiye kuko ngo ashobora kuba yiyibagije igituma abo banyabwenge batagaruka mu Burundi .

Ikinyamakuru UBM News dukesha iyi nkuru kivuga ko aba Barundi bavuga ko mu Burundi abakozi ba Leta bose bahembwa agashahara k’intica ntikize maze bikabagora gutunga imiryango yabo.

Icya kabiri bavuga nuko kugira uhabwe akazi mu Burundi habanza kurebwa ishyaka n’ubwoko aho kurebwa ubumenyi n’ubushobozi.


Comments

issa ruben 4 July 2022

mugabo warasomye bisabwa uronke akazi karha mugihugu ciwanyu