Print

"Abanyekongo bameze nk’abana batese bateza ibibazo bakabishinja abandi "-Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2022 Yasuwe: 2469

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Nyakanga 2022,yagarutse ku ngingo nyinshi zirimo n’ikibazo kimaze iminsi cy’ubutegetsi bwa RDC bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Perezda Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutwe wa M23 wubuye imirwano akuba ubu auhangayikishije RDC, Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo gihera mu mateka ya kera nubwo Leta y’iki gihugu ishinja u Rwanda kuwushyigikira.

Yagize ati "Twerekanye ibintu bikwiriye kwitabwaho ariko ntabwo byakemuwe uko bikwiriye ariyo mpamvu iki kibazo gihora kigaruka.Abo bitwa M23,hari ikibazo cyabaye muri 2012 ngirango,cyageze mu bice byose by’igihugu no mu miryango mpuzamahanga nka UN,ibihugu bikomeye,imbaraga nyinshi ariko hakozwe ikosa rikomeye ko icyo kibazo kitakemurwa n’imbaraga za gisirikare.Ntabwo hari hakwiriye gukoreshwa imbaraga za gisirikare.Hari hakenewe imbaraga nyinshi za Politiki.Banze inama zose twabahaye ,barwanya uwo mutwe wa M23 batitaye ku kuntu wavutse barawutsinda bamwe bahungira mu bihugu 2 birimo u Rwanda na Uganda."

Perezida Kagame yavuze ko ubwo Félix Antoine Tshisekedi yatorwaga, iki kibazo cya M23 bagiye bakiganiraho cyane ku buryo hari n’intumwa ze zagiye ziza mu Rwanda kureba abarwanyi b’uyu mutwe bari barahahungiye bakizezwa ko bagiye gukemura ikibazo cyabo.

Ati "Twababwiye ko hari ibisubizo bya politiki bikwiriye gukoreshwa ariko ntabyo bakoze kuko nubwo bawutsinze mu gisirikare ariko bagombaga gukomeza gukemura ibyo bibazo mu buryo bwa politiki.

Ibyo birimo icy’abanyecongo bavuga ikinyarwanda.Icyo kibazo ntiwagishinja RDC cyangwa u Rwanda kuko nta n’umwe wabigizemo uruhare [ko abo baturage bavuga Ikinyarwanda]....icyabaye nuko hafashwe umwanzuro ko abo baturage atari abanyecongo.

Icyabaye nuko abo baturage bashatse kwirwanaho,birwanyeho bashaka kugira aho babarizwa.Kuvuga ko ari Abanyarwanda ni ikosa rikomeye cyane.Babaye muri Kongo imyaka yose kandi babona kongo nk’igihugu cyabo."

Perezida Kagame yavuze ko ubwo M23 yajyaga kubura imirwano, u Rwanda rwari rwaraburiye Congo rushingiye ku makuru rwari rufite mu bijyanye n’ubutasi.

Perezida Kagame yavuze ko kuba RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ari ukwibeshya ahubwo abanyekongo bameze nk’abana bato bitera ibibazo bakabishinja abandi.

Yagize ati "Kuva kera RDC yagiye idushyira mu bibazo byayo.Kuva kera kugeza ubu,Abanyekongo bameze nk’abana batese batera ibibazo hanyuma bagatangira bakarira basakuza ko hari abandi babibateje.

Ikibabaje nuko hari igice kimwe cy’isi kijya inyuma ya RDC n’igihe iri mu makosa,icyo cyari ikibazo gikomeye mu minsi ishize.....Bakoze ikosa rikomeye buri wese ashobora kubona ryo guteza intambaramu kibuga kibi.Ikibazo cya kongo kimaze igihe ariko bashaka kugisobanura berekeza ku bandi.

Bisa nk’aho batigeze bakira ko bagomba gukemura ikibazo cyabo nk’icyabo kuko bahora bavuga ko ibibazo byabo biterwa n’abandi kandi n’isi niko ibyemera..."

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ikibabaje ariko abafasha Kongo bayifasha kurwana ubwayo kuko bafasha Leta ya Kongo kurwanya abaturage bayo."Ati "M23 tuvuga n’abakongomani. Mu kubisobanura neza kugira ngo tubone uko ari bibi cyane,iyo bafashije ingabo za leta,zihita zitera abakongomani bavuga Ikinyarwanda.Bivuze ko barwanya abaturage babo."

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashinzwe kwita ku banyekongo bavuga Ikinyarwanda ndetse ntawe ukwiriye kumubaza ibyabo kuko batari mu nshingano ze.

Yavuze ko ikibazo cy’abakongomani kizakomeza kuba "icy’abandi"kugeza igihe baziga gukemura ibibazo byabo ubwabo.

Perezida Kagame ati "Ninde ukeneye akavuyo?,n’ukubera iki u Rwanda rwakwinjira mu bibazo bya RDC kandi rwaragerageje kubaka amahoro hagati y’ibihugu byombi mu ntangiriro.Ni gute ibintu byahindutse mu kanya ko guhumbya?.Abakongomani bafite byinshi byo gusobanura atari njye cyangwa u Rwanda."