Print

Bushali n’umukunzi we bakomeje kuryoherwa mu munyenga w’urukundo(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 4 July 2022 Yasuwe: 1295

Potensiano umukunzi akaba n’umufana ukomeye wa Bushali yagaragaje ko yishimiye ibihe byiza arimo kugirana n’umugabo we aho bari kuryoherwa n’ubuzima ku Gisenyi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifashishije amafoto bari kumwe arangije ayaherekeresha amagambo agira ati"Urukundo rw’ubuzima bwange" maze arenzaho n’udutima kimwe mu bimenyetso bigaragaza urukundo.

Aba bombi baryohewe n’ubuzima nyuma y’iminsi mike bakoze ibirori by’isabukuru y’umwana wabo ubwo yuzuzaga imyaka ibiri.