Print

Perezida Kagame yahaye imidali y’Ishimwe abasirikare ba MINUAR bagumye mu Rwanda bagatabara Abatutsi muri Jenoside

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2022 Yasuwe: 1558

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahaye impeta y’ishimwe izwi nk’Indengabaganizi, Abajenerali babiri mu ngabo za Ghana ku musanzu batanze mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ubwo bari mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zishinzwe kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR).

Abahawe Umudari w’Indengabahizi ni Rtd. Maj Gen Henry Kwami Anyidoho wari Umugaba wungirije wa MINUAR, na Rtd. Maj Gen Joseph Adinkra bombi bagumye mu Rwanda igihe Loni yari yafashe icyemezo cyo gukura ingabo zayo mu Gihugu.

Gen. Henry Kwami Anyidoho yashimiwe ko yabaye intangarugero mu buyobozi akanagira amahitamo meza ubwo yafataga icyemezo cy’uko Ingabo za Ghana zikomeza kurinda abasivili mu gihe izo mu bindi bihugu zari zihisemo gutaha.

Perezida Kagame yashimye umuhate w’aba bajenerali bari mu kiruhuko cy’izabukuru kuba batarageze ikirenge mu cy’abandi bahunze cyangwa bagacyurwa n’ibihugu byabo, ahubwo bagahitamo kuguma mu Rwanda kandi bagakora igikwiye.

Yavuze ko hashize igihe kirekire u Rwanda rutekereza kubashimira nk’uko rwagiye rubikorera n’abandi mu bihe bitandukanye.

Ati “Ndabashimira ubwitange n’umurava mwagaragaje aho abandi bahunze cyangwa bagatwarwa na guverinoma zabo bagatererana Abanyarwanda. Aba bajenerali bo bahisemo kuhaguma bakomez akuyobora abantu babo [abagabo n’abagore] kandi bakora igikwiye."

"Binyuze muri mwe, turashima Guverinoma n’Abanye-Ghana ku bw’iki cyemezo. Batayo y’Abanya-Ghana yakijije ubuzima bw’abatari bake mu bihe bibi. Nta musirikare n’umwe mu babigizemo uruhare udafite ibikomere bitagaragara ku mutima we uyu munsi.”

Ghana yari ifite abasirikare bagera kuri 850 mu Ngabo za MINUAR zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gen Henry Kwami Anyidoho, ni we wari wungirije General Romeo Dallaire ku buyobozi bw’izo ngabo.

Mu gihe cya Jenosde,Loni yakuye abasirikare bayo mu Rwanda basiga mu mazi abira Abatutsi benshi bari babahungiyeho bituma benshi cyane bicwa n’abicanyi bari bakomwe mu nkokora mbere.

Impeta y’ishimwe “Indengabaganizi” ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakoze ibikorwa mu buryo bw’intagarugero birimo ubwitange buhebuje, batitaye ku buzima bwabo kugira ngo bakize ubuzima bw’umuntu umwe cyangwa benshi.