Print

Perezida Kagame yavuze ku bifuje guhungabanya umutekano w’u Rwanda muri CHOGM

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2022 Yasuwe: 1627

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari abantu bifuzaga ko umutekano w’u Rwanda wahungabana mu Mujyi wa Kigali ubwo u Rwanda rwakiraga CHOGM kuko bakekaga ko igihugu gihuze ariko ntibabashe babigeraho, ndetse ko no mu bindi bihe bitazaborohera.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA aho yavuze ko umutekano w’u Rwanda ari ikintu cy’ingenzi cyane ndetse ko abawushinzwe batahuga ngo bawirengagize.

Yagize ati "Hari abantu bahora bashaka guhungabanya umutekano,no ku isi yose ibihugu bifite umutekano cyangwa mu bafite umutekano u Rwanda rwaba ruri mu ba mbere.Biterwa nuko twakomeje kubaka ubushobozi bujyanye n’umutekano wacu dufatanyije n’abanyarwanda.

Abanyarwanda babigiramo uruhare runini buriya hanyuma inzego za leta zikagira uruhare rwazo hanyuma.

Biriya biba umunsi umwe bigakomeza undi byakurikiranirwa hafi igihe byabaye ariko haba hari uburyo bwo kubikurikirana mu buryo burebure,mu gihe kirekire ku buryo bifata igihe ariko abo bahungabanya umutekano bageraho bakaneshwa bitewe n’ukuntu tugenda twiyubaka n’uburyo dukoresha.

Ibyo guhuga byo nta birimo ahubwo nibo bashatse guhungabanya umutekano muri iriya minsi bibwira ko duhuze ariko uburyo bwo guhuga bikatubuza umutekano wacu byo ntabwo bihari.Ndetse benshi bifuzaga ko umutekano wahungabana no mu mujyi aho izo nama izaba iri ariko ntabwo byashobotse,ntabwo byakunze kandi n’ibindi bihe ntabwo bizaborohera.

Ku bintu by’umutekano w’igihugu tubifata nk’ikintu cyibanze,ikintu cya mbere cya ngombwa kugira ngo abaturage babashe gukora imirimo yabo uko babyifuza ntawe ubakomaho.

Yakomeje avuga ko ibituraka ku "baturanyi batari beza ba Kongo"mu gihe cyiza kiri imbere bizakemuka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yakomozaga ku bakekwaho kuba inyeshyamba za FLN barashe ku mudoka itwara abagenzi muri Nyungwe, bakica umushoferi n’umugenzi bagakomeretsa n’abagenzi 6.

Mu Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu, tariki ya 18 Kamena 2022, nuko "ahagana saa Munani z’uwo munsi, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu Mutwe w’Inyeshyamba wa FLN baturutse hakurya y’Umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe yerekezaga muri Rusizi bakica bariya bagenzi 2,bakanakomeretsa abandi."