Print

Bwa mbere Diamond yahamije ko ari mu rukundo na Zuchu

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 4 July 2022 Yasuwe: 1983

Diamond ibi yabivuze nyuma yigihe kitari gito byaei bimaze igihe bivugwa ariko muri bo nta numwe urabyemeza.

Ni mu butumwa @diamondplatnumz yanyujije ahashyirwa ibitekerezo (Comments) ku mashusho yari yashyizwe hanze na WCB amugaragaza ari ku rubyiniro rwa Afro Nation 2022.

Ubu butumwa bwavugaga buti“ Uwo ni umugabo wa Zuuuh “ izina rihinnye @officialzuchu akunda kwiyita bwashimangiye umubano wihariye wavugagwa hagati yabo bombi.

Aba bombi bakunze kugaragara bari kumwe ndetse banahuriye mu ndirimbo’Mtasubiri’ yaje kuzamo n’ibibazo bagasabwa guhindura amwe mu mashusho yari ayigize.