Print

Perezida Kagame yavuze icyo Umuryango we usobanuye kuri we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2022 Yasuwe: 4188

Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022,Perezida Paul Kagame yavuze ko Umuryango we ari isoko y’ibyishimo kuri we ndetse uza ku mwanya wa mbere.

Perezida Kagame wakunze kugaragara kenshi ari kumwe n’umwuzukuru we,yavuze ko kugira umuryango ari isoko y’ibyishimo ndetse nawe anezezwa no kuba afite abe.

Yagize ati "Iyo ufite umuryango,ufite abawe,nta mpamvu umuntu adakwiye kunezerwa.Nicyo tuberaho,nicyo dukorera,byaba byiza bigeze kuri buri muyrango w’Umunyarwanda wese.Niyo mpamvu n’inshingano z’igihugu zijyanye n’umurimo,uba wifuza ko abantu,imiryango yabo nabo bashobore kunezerwa.

Umwanya [w’abagize umuryango we] wo uraboneka.Ntabwo umwanya ujya ubura w’ikintu ushaka cyangwa kigufitiye akamaro."

Ubwo yavugaga igisobanuro cy’umuryango we kuri,Perezida Kagame yagize ati "Umuryango wanjye uza imbere muri byose kuko utuma nanjye mbaho neza.

Kugira abana n’abuzukuru muri make bituma ubuzima buba bwiza.Tugiye mu nshingano ,twese tuba dufite ibyo gukora buri gihe kandi akazi kanjye karoroha iyo njye ubwanjye nishimye."

Perezida Kagame n’Umubyeyi w’abana 4 ndetse afite umwuzukuru umwe wabyawe n’umukobwa we.