Print

Gatsibo: Abantu bari kuri moto barashe abaturage babiri bahita bacika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2022 Yasuwe: 3651

Abantu bakekwa ko ari amabandi baje kuri moto biyita Abapolisi bakorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahooro (RRA), barashe abaturage babiri bo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, ariko Imana ikinga akaboko ntihagira uhasiga ubuzima mu gihe abarashe bahise bacika.

Abaturage bahaye amakuru RADIOTV10 dukesha iyi nkuru,bavuze ko iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022 hagati ya saa kumi (16:00’) na saa kumi n’imwe (17:00’) z’umugoroba.

Aba bantu biyitaga abapolisi bakorana na RRA, baje kuri moto binjira muri butiki y’umucuruzi bakunze kwita Kadogo bavuga ko bagiye gusakamo magendu, basangamo amacupa ane y’amavuta ya MOVIT bahita bamwuriza moto ngo bajye kumuta muri yombi.

Ubwo bashakaga kujyana uyu mucuruzi, abaturage biganjemo Abamotari babirutseho kuko bahise bakeka ko atari Abapolisi, ari na bwo bahise barasa abo baturage babiri.

Aba baturage bahise bahamagara kuri Polisi ya Gicumbi na Gatsibo bababaza niba hari Abapolisi bohereje NyagIhanga, babwirwa ko ntabo.

Abarashwe bahise bajyanwa mu Bitaro bya Ngarama kuko umwe isasu ryari rikimurimo, batangira kuvurwa n’abaganga bo kuri ibi Bitaro.

Aba bantu babiri barimo uwarashwe mu rukenyerero hejuru gato y’impyiko n’undi warashwe mu itako, nubwo bakomeretse cyane ndetse bakaba bavuye amaraso menshi, ariko abaganga bavuga ko hari amahirwe menshi ko bazakira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabwiye RADIOTV10 ko Polisi y’igihugu igiye gukurikirana iki kibazo.

Ivomo: RADIOTV10