Print

Nyuma yo gufata Lysychansk, Putin yategetse ingabo kudasubira inyuma

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 5 July 2022 Yasuwe: 1349

Perezida Putin yerekanywe ku byuma bireba mu ntera nini abwira ingabo ze kudasubira inyuma ahubwo zigakomeza no kwigarurira ibindi bice bya Ukraine

Ifatwa rya Lysychansk risobanuye ko ubu intara ya Luhansk yose iri mu maboko y’Uburusiya.

Mu ntangiriro,umuvugiziwa Ukraine yavuze ko bavuye muri uyu mugi basaba abarusiya kutawusenya bakoresheje ibitwaro birasirwa kure.

Abasirikare ubu bagiye ku bindi birindiro bishyashya byakomejwe, nk’uko Serhiy Haidai yabibwiye BBC.

Avuga ko kurekera Abarusiya uyu mugi n’intara ya Luhansk byabababaje cyane. ati: “Iyi ni intambara imwe gusa dutakaje, nti dutakaje urugamba”.

Yasabye ibindi birwanisho biva mu burengerazuba kugira ngo bashobore guhangana n’ingufu z’Uburusiya.