Kuri uyu wa mbere taliki 4 Nyakanga w022 umusore witwa Rukundo Jean de la Croix yafatiwe muri gare ya Nyamata ubwo yari agiye gufata imodoka avuga ko yari afite gahunda yo gukomeza mu Karere ka Huye kuko ari naho avuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu musore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Abaturage babonye Rukundo agiye gutega imodoka muri gare ya Nyamata afite Televiziyo na Dekoderi bacyeka ko yaba abyibye niko guhamagara Polisi.”
Abapolisi bakihagera basanze koko Rukundo yari yibye uwo yakoreraga witwa Rugumire Damascene mu Murenge wa Gashora, bamufatana amafaranga ibihumbi 96 na televiziyo ndetse na Dekoderi.
Akimara gufatwa, Rukundo yatangaje ko yari agiye gutega imodoka muri Gare ngo yerekeze mu Karere ka Huye dore ko ari naho iwabo, avuga ko yari amaze umwaka akorera Rugumire.
SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Rukundo afatwa ndetse n’ibyo yari yibye.
Rukundo yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyamata ngo hakurikizwe amategeko.
Radiotv10