Print

Imitoma ikomeje kuvuza ubuhura kwa Knowless n’umugabo we Clement

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 5 July 2022 Yasuwe: 1325

Knowless yifashishije urukuta rwe rwa instagram yasangije abakunzi be ifoto ari kumwe n’umugabo we maze avuga ko yiteguye kujya hose umugabo we yamujyana mu butumwa yanditse yagize ati"Njyana aho ushaka".

View this post on Instagram

A post shared by Butera Knowless (@buteraknowless)

Mu minota mike Ishimwe Clement nawe nta kuzuyaza yahise akoresha ya foto ayishyira ku rukuta rwe rwa instgram maze ashyiraho akamenyetso k’umukobwa wambaye ikamba bisobanuye ko Knowless ari umwamikazi kuri we.

Ako kanya Knowless yahise ajya ahandikirwa ubutumwa(Comment) maze abwira umugabo we ati"Uri Keza".

View this post on Instagram

A post shared by Music Producer. CEO/Kina music (@clementishimwe)

Knowless na Clement aho bari mu biruhuko banitabiriye ibitaramo bya ’Afro Nation’ byitabiriwe n’abahanzi bafite amazina akomeye ku Isi nka Chriss Brown ndetse n’abo muri Afurika nka Diamond Platnumz, P Square,Wizkid,Burna Boy, Omah Lay ndetse n’abandi benshi.

Nubwo Knowless na Clement bari mu biruhuko ariko bagaragaje ko bari gukora kandi ko biteguye kumara irungo abakunzi babao kuko hashize amasaha make Knowless ateguje indirimbo ye nshya igiye kujya hanze yise’Tobora’.