Print

Uganda yashyize yemera ko Igiswahili gikoreshwa nk’ururimi rwemewe

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 5 July 2022 Yasuwe: 558

Inteko ishingamategeko ya Uganda yemeje ikoreshwa ry’ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rwemewe kandi rugahita rutangira kwigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Guverinoma yari yashyizeho urwego rushinzwe ururimi rw’igiswahili muri 2019 ngo rutangire rwige uburyo Igiswahiri cyatangizwa nk’ururimi rwa kabiri nyuma y’icyongereza.

Guverinoma ya Uganda yasobanuye ko ari mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya 21 ya EAC yemeje ko indimi 3 zakoreshwa mu karere, arizo icyongereza,igifaransa n’igiswahili.

Uganda yasabye koabakoresha urwo rurimi kandi baruzi neza boherezwa mu mashuri ku rwigisha, nyuma izindi nzego zigakomerezaho.

Icyongereza cyari rwo rurimi rukumbi rukoreshwa nk’urwemewe muri Uganda kuva mu 1962 yabona ubwigenge.

Mu mwaka wa 2005 nibwo byifujwe ko Igiswahili kigirwa ururimi rwa 2 rukoreshwa kandi rukigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye kuva muri 2017.

Niba igiswahili kigizwe ururimi rukoreshwa muri EAC , bivuze ko bizubahirizwa mu bihugu biyigize aribyo Tanzania, Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, South Sudan na Democratic Republic of Congo iherutse kwinjiramo vuba.