Print

Menya ibyaranze ubuzima bwa Jaypolly wari kuba yujuje imyaka 34

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 6 July 2022 Yasuwe: 424

Jaypolly yamenyekanye nk’umuhanzi Nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop aho benshi batatinyaga kumwita umwami w’iyo njyana.

Jay Polly kandi ni umwe mu bahanzi bahaye ibyishimo Abanyarwanda ndetse yanakoreshaga imbaraga ze zose kugirango atange ibyishimo ku bakunzi be gusa ntibyakomeje kuko urugendo rwe rw’ubuzima yarusoje u wa 2 Nzeri 2021 twavuga ko urupfu rw’uyu muhanzi rwatunguranye ndetse rugashegesha imitima ya benshi.

Amashuri ye abanza yayize mu Kigo cya Kinunga, mu gihe ayisumbuye yayize mu Ishuri rya E.S.K riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho yize Ibijyanye n’Ubukorikori ndetse akaba yari asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gushushanya.

Inganzo ya Jay Polly ikomoka mu muryango we kuko nyina umubyara yari umuririmbyi ukomeye muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge, iyi yubatse amateka mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana kuva mu bihe bya kera.

Ubushake bwo kuririmba Jay Polly yabugaragaje bwa mbere ahagana mu 2002, ubwo yatangiraga kwinjira mu muziki, biba akarusho mu mwaka wakurikiyeho ubwo yahuraga na Green P mu Ishuri rya E.S.K, batangira gukorana indirimbo zitandukanye.

Impano ya Jay yakomeje gututumba kugera mu 2004 ubwo yafatanyaga na Green P ndetse n’abandi barimo Perry G mu gukora itsinda ryiswe G5, bose hamwe bari batanu.

Hadaciye kabiri, aba basore binjiye muri studio ya TFP bahakorera indirimbo yabo ya mbere yiswe ‘‘Nakupenda’’, iririmbwe mu Kinyarwanda n’Igiswahili.

Muri Kamena uwo mwaka, bakoze iyitwa ‘‘Ngwino’’, ariko iby’iri tsinda biza kuzamba nyuma y’igihe gito, Jay Polly na Green P bimukira muri studio ya ONB ya Lick Lick, ari na we wabahuje na Bulldogg, bahera aho bashinga itsinda rya Tuff Gangs.

Hadaciye kabiri, Tuff Gangs yaje kubona amaboko mashya nyuma yo kwakira Fireman na P Fla.

Icyo gihe iri tsinda ryatangiye gukora indirimbo ndetse ryigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo ‘‘Kwicuma’’, ‘‘Sigaho’’, ‘‘Umenye ko’’, “Target ku mutwe’’ n’izindi.

Itsinda rya Tuff Gangs ryaje gucika imbaraga nyuma y’uko abari barigize bananiwe kumvikana ku ngingo zitandukanye, bituma bamwe muri bo batangira gukora indirimbo ari bonyine, ari nako byagenze kuri Jay Polly.

Uyu mugabo wari uzwiho kwandika imirongo isaba ubushishozi mu kuyisobanukirwa, yatangiye kubaka izina ku giti cye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo nka ‘Deux Fois Deux’, ‘‘Ndacyariho’’, ‘‘Akanyarirajisho’’ n’izindi zabiciye kuri radio zo mu Rwanda muri ibyo bihe.

Jay Polly kandi ni umwe mu bahanzi bahataniye ibihembo bya Guma Guma Super Star guhera mu mwaka wa 2011 ariko aza kwegukana icyo gihembo mu mwaka wa 2014 aho yahawe amafaranga angana na Miliyoni 24 zanamufashije gukomeza kugeza umuziki we kure.