Print

Ubuyobozi bwa M23 bwahaye amashyi umuhuro wa Perezida Kagame na Tshisekedi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2022 Yasuwe: 1055

Ubuyobozi bw’Inyeshyamba za M23 bwatangaje ko bushyigikiye ibiganiro bigiye guhuza Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na RDC, bunashimangira ko bwiteguye guhagarika intambara igihe bwemerewe gukomeza ibiganiro bya Nairobi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na M23 kuri uyu wa kabiri riragira riti: “Ubuyobozi bwa M23 bushyigikiye uguhura kw’Abakuru b’Ibihugu byombi i Luanda muri gahunda yateguwe na Perezida w’Angola Nyakubahwa João Manuel Gonçalves Lourenço twizeye ko izatanga umusaruro mu gutanga ibisubizo ku mpungenge zacu z’amategeko.”

Uyu mutwe wakomeje wamagana ubufatanye bumaze gushinga imizi hagati y’Ingabo za Leta FARDC, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’inyeshyamba za Mai-Mai, bashyize hamwe mu gukomeza kurenganya Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda kimwe n’Abanyarwanda babarizwa muri icyo Gihugu.

M23 yamaganye nanone ubwicanyi, ihohoterwa, ishimutwa n’irindi vangura ry’uburyo bwose birimo gukorerwa Abanyekongo bavuga ururimii rw’Ikinyarwanda ku butaka bwose bwa RDC, bikaba byaraturutse ku mvugo z’urwango zagiye zitangwa n’abayobozi bashinjaga u Rwanda kuba ari rwo rushyigikira uwo mutwe.

By’umwihariko hari abarimo kurenganywa muri RDC bitewe n’uko basa cyangwa ibitekerezo byabo, M23 ikaba isanga ibyo bidashobora kwihanganirwa mu gihe bidahagaritswe mu maguru mashya.

Uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice bitandukaye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru iherereye mu Burasirazuba bwa RDC, watangaje ko kuri ubu ari wo urimo kugenzura umutekano w’uduce twa Bikenke, Bugina, Mbuzi, Kinihira, Mutovu, Muhimbira, Shangi, Nkokwe, Kavumu, Nyabikona, Tanda, Rutsiro, Kashali, Bukima na Musezero nyuma yo kwirukana FARDC, FDLR na Mai Mai kuri ubwo butaka.