Print

Abimukira bongeye gupfira mu Nyanja mu nkengero za Libiya

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 6 July 2022 Yasuwe: 461

Abimukira 22, bakomoka mu gihugu cya Mali, bapfiriye mu Nyanja ku nkengero za Libiya.umuryango ONU ryatangaje ko abo bimukira barohamye bakicwa n’amazi y’inyanja nk’uko bitangazwa n’abarokotse iyo mpanuka.

Agashani ka l’ ONU kita ku mpunzi n’abimukira, OIM, kavuze ko nyuma y’imisi icyenda bamaze mu mazi, abarokotse 61, bose bakomoka muri Mali, batabawe n’abasirikare ba Libiya barina inkengero z’amazi.

Umuvugizi wa OIM, Safa Msehli, yavuze ko abo bimukira bahagurutse ku itariki ya 22 z’ukwa gatandatu bava mu mugi wa Zuwara, muri Libiya hafi y’urubibi rwa Tuniziya, mu bwato bw’imbaho.

Msehli yavuze ko bamwe muri bo bari banegekaye cyane bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya OIM.

Libiya yabaye icyambu cy’abimukira bajya ku mugabane w’Uburaya kuva mu 2011, inyuma y’aho Moamar Kadhafi akuriwe ku butegetsi na OTAN.


Comments

Frank 6 July 2022

Nyamara uyu munsi Afrika irimo iraha ikaze NATO. Yibagiwe ibikorwa byayo aka kanya?