Print

Umunyamakuru Uwimana Clarisse yamaze gutangaza amatariki y’ubukwe bwe

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 6 July 2022 Yasuwe: 546

Uwimana Clarisse na Kwizera Festus Bertrand bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo.

Nkuko byagaragaye mu nteguza y’ubukwe bwabo buteganyijwe tariki ya 3 Nzeri 2022 saa 9h00’ hari umuhango wo gusaba no gukwa aho bizabera kuri Garden Heaven ku i Rebero, saa 14h bazasezerana muri Kiliziya Gatulika, umuhango uzabera muri Saint Famille ni mu gihe abatumiwe bazakirirwa Garden Heaven.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ni bwo Turan Festus Bertrand yasabye Uwimana Clarisse ko yazamubera umugore bakamarana ubuzima basigaje ku isi bari kumwe nta kuzuyaza Clarisse nawe ahita yemera.

Clarisse asanzwe ukorera B&B FM by’umwihariko mu kiganiro B-Wire kiba kigaruka ku makuru y’ibyamamare aho akunda guhuza abakinnyi n’abahanzi bafana.

Clarisse yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM ndetse na B&B FM akorera uyu munsi.