Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ari mu rugamba rutoroshye rwa poritike nyuma y’aho babiri mu baminisitiri be bamaganye ubutegetsi bwe bagahitamo kwegura ku mirimo yabo.
Minisiteri w’ubukungu Rishi Sunak n’uw’uwubuzima Sajid Javid nibo beguye bakurikirwa n’abanyamabanga babo n’ababungirije.
Abamunegura bavuga ko ibye “birangiye”, mu gihe ishyaka ry’abakozi rivuga ko iriri kubutegetsi ryaryohewe na ruswa.
Minisiteri Johnson yatangaje neza ko yiteguye gukomeza akazi ke kandi yeteguye guhindura guverinoma.
Yahise ashyiraho Nadhim Zahawi nka minisiteri w’ubukungu mushya , mu gihe umukuru w’ibiro bye Steve Barclay amugira minisiteri w’ubuzima.
Mu gihe byitezwe ko ari buze gusubiza ibibazo by’abadepite kuri uyu wa gatatu,minister Johnson ntaza koroherwa - mu gihe ubutegetsi bwe buri mu ngorane zikomeye butari bwagire kugeza ubu.