Print

Rema yaciye amarenga ko yaba ari mu rukundo na Tems umurusha imyaka itanu

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 6 July 2022 Yasuwe: 631

Ibi byatangiye kuvugwa nyuma y’uko kuri uyu wa 5 Nyakanga 2022 Reama yagaragaje Tems nk’umukobwa udasanzwe mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Ati “Tems ni mwiza bidasanzwe”.

Iby’uko yaba ari mu rukundo na Tems yabaye nk’ubishimangira ubwo yafataga ifoto yari afite kuri Twitter akayisimbuza iya Tems.

Bamwe mu bakoresha uru rubuga baboneyeho kuvuga ibyo byaba ari amarenga y’urukundo hagati y’abo bombi cyane ko Rema yari yanavuze ko ari mu rukundo nubwo atigeze atangaza umukobwa barimo gukundana.

Tems w’imyaka 26 yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Crazy things’, ‘Damages’, ‘Try me’, ‘Fountains’ yahuriyemo na Drake n’izindi zitandukanye.

Bwa mbere Rema yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2019 ubwo yasohoraga indirimbo "Iron man" yanakunzwe na Perezida Barack Obama.

Kuva icyo gihe yakomeje kwigarurira imitima y’abatuye isi kuko yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zagiye zikundwa na benshi nka "Why", "Corny", "American Love", "Spiderman", "Peace of Mind", "Bounce" ndetse n’izindi nyinshi.