Print

Rayon Sports igiye kugura undi mukinnyi ufite izina ridakanganye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2022 Yasuwe: 1847

Umukinnyi witwa Ndikumana Fábio,wakinaga hagati asatira muri Musanze FC yerekeje muri Rayon Sports kuri miliyoni 10 FRW nk’ikiguzi cy’amasezerano y’imyaka 2 yari asigaje mu masezerano ye.

Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko,aguzwe ku busabe bw’umutoza Haringingo Francis wakunze imikinire ye miliyoni 10 FRW.

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije kandi Ishimwe Ganijuru Elie wakiniraga Bugesera FC amasezerano y’imyaka 2 ku munsi w’ejo.

Amakuru dukesha B&B FM UMWEZI arahamya ko Rayon Sports yemeye kwishyura amasezerano ye.

Uyu musore ukomoka ahitwa mu Byangabo mu karere ka Musanze ari mu nzira zo kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports nubwo agifitiye amasezerano iyi kipe yo mu Majyaruguru.

Birasa naho Rayon Sports ititeguye kwigwizaho amazina akomeye nk’ibisanzwe kuko uyu azaza yiyongera kuri Ishimwe Ganijuru nawe werekeje muri Rayon Sports ejo.

Bivugwa ko uyu Ganijuru azakurikirwa na mugenzi we wo ku ruhande rw’iburyo bakinanaga muri Bugesera FC, Mucyo Junior Didier na we ugomba gusinyira Rayon Sports.

Ganijuru ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira akaba aje guhanganira umwanya na Muvandimwe JMV usanzwe muri iyi kipe.

Aba bose bakaba basanzeyo Ngendahimana Eric wavuye muri Kiyovu Sports, Hirwa Jean de Dieu wavuye muri Marines na Iraguha Hadji wakiniraga Rutsiro FC.


Ndikumana agiye kwerekeza muri Rayon Sports