Print

Perezida Kagame Yageze Muri Angola kuganira na Tshisekedi

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 6 July 2022 Yasuwe: 1203

Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bumaze iminsi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu ntambara urwana n’ingabo za kiriya gihugu.

U Rwanda rwo ruvuga ko ibibazo bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari yo bireba, ko itagombye kugira undi ibyegekaho kuko abo barwanyi ba M 23 ari abaturage ba DRC.

Mu gucoca ibyo bibazo, Umukuru w’u Rwanda yageze i Luanda muri Angola mu nama iri bumuhuze na mugenzi we wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi. Ni inama igamije ubuhuza buri bukorwe na Perezida wa Angola João Lourenço.

JUST IN:
President Paul #Kagame has arrived in Luanda, Angola where he will meet with DRC President Felix Tshisekedi, and Angolan President João Lourenço, who is also the Chair of the ICGLR. The meeting will discuss the security situation in eastern DRC.

(Net Photo) pic.twitter.com/EpihHECNZN

— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) July 6, 2022

Hari itsinda ry’abasirikare byemejwe ko rizoherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuhagarura amahoro ariko ngo iryo tsinda nta basirikare b’u Rwanda bazaba baririmo.

Ibyo ariko ngo nta kibazo u Rwanda rubifiteho kuko n’ubundi ngo byarusaba ikiguzi cyo kwita kuri izo ngabo.

Kagame avuga ko ntacyo byaba bitwaye u Rwanda igihe cyose byaba bisubiza ibibazo bimaze igihe muri kiriya gihugu kandi bigatuma nta sasu rizongera kuva muri kiriya gihugu rikagwa mu Rwanda.