Print

Umukobwa w’ikizungerezi wari wagiye kurwanira Ukraine nka Mudahusha yishwe n’igisasu cy’Abarusiya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2022 Yasuwe: 10495

Umunyamideli w’umunya Brazil wari winjiye mu gisirikare cya Ukraine nka mudahusha [sniper] yapfuye nyuma y’ibyumweru bitatu azize misile y’Uburusiya yatewe aho yari yateretse imbunda ye

Thalita do Valle w’imyaka 39, yari mu butumwa bw’ubutabazi ku isi kandi mbere y’aho yarwanyije ISIS muri Iraki.

Yishwe mu cyumweru gishize nyuma y’uko misile yatewe aho yarasiraga i Kharkiv - umujyi uherereye mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Ukraine wateweho ibisasu bikomeye kuva intambara yatangira muri Gashyantare.

Iki gitero cya misile kandi cyahitanye Douglas Burigo wahoze ari umusirikare w’ingabo za Brazil w’imyaka 40, wari wagarutse mu birindiro gushaka Thalito.

Abandi barwanyi bavuze ko Thalita ari we muntu wenyine wasigaye inyuma nyuma ya misile ya mbere.

Thalita, wigeze kwiga amategeko nyuma yo gukora nk’umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime, yari yavuze ibyamubayeho mu ntambara kuri YouTube.

Amashusho yerekanye uburyo yahawe imyitozo yo kurasa adahusha [sniper] ubwo yinjiraga muri Peshmergas - ingabo zo mu karere ka Kurdistan muri Iraki.

Musaza wa Thalita,Theo Rodrigo Viera yavuze ko mushiki we yari intwari yo kurokora ubuzima no kugira uruhare mu butumwa bw’ubutabazi.

Yavuze ko yari amaze ibyumweru bitatu gusa muri Ukraine, aho yakoraga akazi ko gutabara ndetse no kurasa.

Yari ashinzwe kandi gucungira bagenzi be igihe ingabo z’Uburusiya zisatiriye.

Thalita yapfuye yari amaze iminsi arokotse igisasu mu murwa mukuru wa Ukraine,Kyiv.

Yabwiye umuryango we ko adashobora gukomeza kuvugana nawo cyane kuri terefone kuko yakururwa n’Abarusiya.

Thalita yaherukaga kuvugana n’umuryango we ku wambere ushize nyuma yo kwimukira mu mujyi wa Kharkiv.



Comments

Mugisha 6 July 2022

Nonese yibwiraga ko Abarusiya ari nka ISIS, kandi nawe ubwe yari yajyanywe no kwica, kumwica nawe ntibitangaje rero.