Print

Nyanza: RIB yafunze abashakaga guhesha akazi utarakoze ikizamini birengagije abakaruhiye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2022 Yasuwe: 2644

Abakozi 3 b’akarere ka Nyanza barimo na gitifu w’Umurenge wa Cyabakamyi w’agateganyo bari mu maboko ya RIB bakekwaho ikimenyane,ubucuti cyangwa urwango mu gufata icyemezo.

Nkuko Umuseke.rw dukesha iyi nkuru ubitangaza,abakozi barimo ushinzwe itumanaho [IT] na Gitifu w’Umurenge wa Cyabakamyi by’agateganyo n’Umukozi wa RAB ushinzwe abakozi batawe muri yombi bakekwaho ibyaha birimo itonesha n’icyenewabo ni nyuma y’aho ubwo hakorwaga ikizamini cy’aba Gitifu b’imirenge ya Ntyazo na Cyabakamyi bakekwaho gukora amanyanga bagaha akazi umuntu utaritabiriye ikizamini

Bariya uko ari 3 bakekwaho ibyaha bibiri, ari byo Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo n’icyaha cyo Gukoresha inyandiko mpimbano.

Biriya byaha bakekwaho byabaye taliki ya 21 Kamena, 2022 ubwo hakorwaga ikizamani cyo guhatanira imyanya y’ubunyamabanga nshingwabikorwa mu Mirenge ya Cyabakamyi na Ntyazo (Iriya Mirenge nta banyamabanga nshingwabikorwa ifite).

UMUSEKE wamenye amakuru ko Ijambo banga ryahawe Landrie na Mutesi bakora ibizamini batageze aho ibizamini byabereye (ku ikoranabuhanga) kuko uriya IT w’Akarere ka Nyanza yari akuriye amasite (azi n’ijambo banga) yaho ibizamini biri kubera mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Bivugwa ko Landrie yagaragaye ari we wagize amanota ya mbere 95% bikanagaragara ko ari we wagombaga kubanza guhabwa akazi k’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ariko nubwo byagaragara ko yatsinze si ko byari bimeze kuko atari yageze ahari kubera ibizamini ariho kuri UNILAK, ku biro by’Umurenge wa Busasamana no ku ishuri rya ILPD.

Amakuru akavuga ko yari mu mahugurwa ya RAB i Musanze abitabiriye ikizamini rero babonye ari we utsinze birabatungura kuko batari bamubonye, (abamuzi) ahabereye ibizimani.

Dr.Thierry Murangira uvugira RIB yabwiye UMUSEKE ko bariya uko ari batatu bakekwaho ibyaha biremereye.

Ati “Ibi byaha biraremereye turasaba abantu kuzibukira kuko ubushobozi, ubumenyi, ubushake n’ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha burahari ukora wese icyaha akeka ko atafatwa ibyo ni ukwebeshya.”

RIB ivuga ko Urukiko rubahamije ibyaha bahanishwa igihano k’igifungo cy’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi bagacibwa n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Ati “RIB isaba abantu guca inzira nzima zitari iz’ubusamu, inzira zitari izo gukora ibyaha, inzira zirinda kuba umuntu yakora ibyaha ngo birinde iyo bimujyana muri gereza.”