Print

M23 ntiyishimiye umwanzuro wafatiwe mu nama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2022 Yasuwe: 3328

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo uvuga ko utiteguye gukurikiza ibyo leta ya Congo ivuga ko byemeranyijweho ku wa gatatu mu nama y’i Luanda muri Angola byuko aka kanya uva mu birindiro byawo.

Hari mu biganiro hagati ya Perezida wa Congo Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, byatumijwe n’umuhuza Perezida wa Angola João Lourenço.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ko impande zombi zemeranyijwe guhosha ubushyamirane no kubyutsa umubano wa diplomasi hagati y’ibihugu byombi.

Byatangaje ko ibyo bizagerwaho "gahoro gahoro" binyuze mu kubyutsa akanama gahuriweho n’impande zombi - u Rwanda na DR Congo - kari kamaze imyaka kadaterana. Inama yako iteganyijwe i Luanda ku itariki ya 12 y’uku kwezi kwa karindwi.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, ibiro bya Perezida Tshisekedi byavuze ko hateganywa ko "imirwano ihita ihagarara" hagati y’ingabo za leta ya Congo (FARDC) n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, kandi uyu "ugahita uva mu birindiro byaw byo muri Congo " aka kanya"nta kindi ubanje gusaba".

Ariko umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ikibazo cy’uyu mutwe ari ikibazo cya politiki kireba Abanye-Congo, kidakwiye kuganirwaho hagati y’u Rwanda na Congo.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu, umutwe wa M23 wigaruriye ibice bimwe byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru birimo n’umujyi wa Bunagaga uri ku mupaka na Uganda.

Leta ya Congo ishinja leta y’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, leta y’u Rwanda na yo igashinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR urimo bamwe mu bo u Rwanda rushinja gusiga bakoze jenoside mu 1994.

Major Ngoma yagize ati: "Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro?"

"Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?"

Yavuze ko ibi biganiro by’i Luanda "nta cyo bizageraho".

Ati: "Twebwe turwanira impamvu nziza kandi y’ukuri".

Uyu mutwe uvuga ko urwanira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, uvuga ko bahejwe na leta ya Congo.

Leta ya Congo yamaganye abibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa abakoresha imvugo ihembera urwangano.

Imirwano hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 yongeye kubura mu mpera y’ukwezi kwa gatatu, nyuma y’imyaka igera hafi ku 10 yari ishize nta gitero gikomeye M23 ikora.

Mu cyumweru gishize, ONU yavuze ko uyu mutwe urimo "kurushaho kwitwara nk’igisirikare gisanzwe gifite ibikoresho bihambaye".

Mu biganiro by’i Luanda byo ku wa gatatu, ibiro bya Perezida wa Congo byanavuze ko hemeranyijwe ko gucukura umutungo kamere uko ari ko kose "bigomba gukorwa mu kubahiriza ubusugire bwa za leta".

BBC