Print

Chelsea igiye kugura umukinnyi uri mu beza muri Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2022 Yasuwe: 681

Ikipe ya Chelsea iri mu biganiro bya nyuma na City kugira ngo yegukane Raheem Sterling.Ibi bibaye nyuma y’aho uyu musore yumvikanye na Chelsea ku byerekeye ibyo izamu ubwo azaba yayerekejemo.

Ikipe ya The Blues irashaka ko uyu musore asinya vuba kugira ngo ajyane na bagenzi be bashya mu ndege izerekeza I LA kuwa gatandatu aho bazajya mu myitozo yo kwitegura umwaka w’imikino.

Nkuko SunSport yabitangaje mu kwezi gushize,iyi kipe ikinira kuri Stamford Bridge,imaze igihe yifuza uyu rutahizamu wa Manchester City.

Sterling yemeye amasezerano ya Chelsea ishaka kumugura miliyoni 50 z’ama pound gusa aracyategereje ubwumvikane hagati y’amakipe yombi.

Uyu musore usatira aca ku ruhande ufite imyaka 27, yizeye kuzayobora ubusatirizi kuri Stamford Bridge cyane ko umutoza Thomas Tuchel arimo kubaka ikipe nshya ku mafaranga azahabwa n’abaherwe bashya bo muri Amerika baguze Chelsea.

Sterling arifuza gutwara Champions League muri Chelsea - igikombe kugeza ubu ataratwara ndetse ngo aracyizeye kuzegukana Ballon d’Or.

City yaguze Erling Haaland bituma umwanya wa Sterling ujya mu mazi abira cyane ko atari akiri amahitamo ya Pep Guardiola.

Ubu akaba yiteguye gusimbura Romelu Lukaku wahombeye Chelsea yamuguze miliyoni 97 z’amapawundi ndetse ubu akaba yaratijwe muri Inter Milan.

Sterling wari umaze imyaka 7 muri City agiye kwerekeza muri Chelsea aho bivugwa ko azajya ahembwa ibihumbi 300 by’amapawundi ku cyumweru.