Print

Abanyarwanda 103 bahungutse bavuye muri RDC [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2022 Yasuwe: 898

Leta y’u Rwanda yakiriye Abanyarwanda 103 bahungutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Iyi miryango igizwe n’abantu 103, yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu kandi yakiriwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR.

Barimo abari barahunze mu 1994 na nyuma yaho, bari bamaze imyaka igera kuri 28 baba mu buhungiro mu bice bitandukanye ba RDC.

Aba Banyarwanda bari mu miryango 36 bageze mu gihugu ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, bahita bacumbikirwa mu kigo cyakirirwamo Abanyarwanda batahutse bahungutse cya Kijote.