Print

FERWAFA igiye kuzajya ihabwa asaga miliyari na CAF mu kuzamura umupira w’amaguru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2022 Yasuwe: 654

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa CAF rigiye kujya ritanga buri mwaka miliyoni 1 000 000 y’amadolari muri Federation ya buri Gihugu azafasha mu gutezimbere umupira wa Africa.

Aya mafaranga angana na miliyari isaga y’Amafranga y’u Rwanda bateganya ko azajya ava muri Super League izatangira umwaka utaha.

Mu mafaranga Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryahabwaga na FIFA,hagiye kwiyongeraho n’aka kayabo ka CAF.

Umushinga w’irushanwa rya ‘Super League’ ku mugabane wa Afurika wamaze kwemezwa aho CAF yifuza ko ryatangira rikinwa n’amakipe 24 agabanyije mu matsinda atatu.

Bivugwa ko amakipe azajya atoranywa hagendeye ku buryo azajya aba ahagaze. Ni irushanwa kandi biteganyijwe ko amakipe azajya akina azenguruka ibice bitandukanye bya Afurika birimo Amajyepfo, Amajyaruguru, Iburengerazuba no Hagati muri Afurika.

Ni umushinga ushyigikiwe n’abayobozi batandukanye ku mugabane wa Afurika yaba ab’amakipe n’amashyirahamwe y’umupira y’umupira w’amaguru muri Afurika.

Uyu mushinga kandi byitezwe ko uzazamura ubukungu bw’amakipe ndetse no mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu 54 binyamuryango bya CAF.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, aheruka kuvug ko iyo haza kubaho iyi “African Super League” mu myaka ibiri ishize hari kwinjizwa agera muri miliyoni 200$ zivuye muri uyu mushinga.

Yakomeje avuga ko ari irishunwa rishya rigiye kuza ku mugabane wa Afurika kandi ko ku bijyanye n’amafaranga azajya atangwa, hazabaho ubufatanye hagati ya CAF na FIFA.