Print

Imitoma ikomeje kuvuza ubuhuha kwa Kimenyi n’umugore we Miss Muyango

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 7 July 2022 Yasuwe: 1298

Kimenyi Yves umaze kwigarurira imitima ya benshi mu mupira w’amaguru cyane ko ari n’umwe mu bakunzwe gutoranywa mu ikipe y’igihugu yagaragarije umugore we amarangamutima avuga ko yifuza kuba ari kumwe nawe ubuzima bwe bwose.

Ni ubutumwa yanditse yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa maze agira ati"Ndashaka kuba ndi kumwe nawe kugera ku iherezo ry’ubuzima bwange mukundwa"maze arenzaho umutima kimwe mu bimenyetso bigaragaza urukundo.

Miss Muyango nawe nta kuzuyaza yifashishije ya foto ahashyirwa ubutumwa bw’amasaha 24 nawe avuga ko yahiriwe kuba afite kimenyi mu buzima bwe anagaragaza ko ari igihombo gikomeye ku bantu batamufite.

Mu butumwa yanditse yagize ati"Mwese mukeneye Kimenyi mu buzima bwanyu, abantu ntago bazi uburyo ndi umunyamahirwe kuba ngufite".

Urukundo rw’aba bombi rukomeza kugaragara nkaho ari rushya mu maso yababibona bitewe n’igihe bamaranye cyane ko kugeza ubu bafitanye umwana w’umuhungu akaba ari n’imfura yabo.

Miss Muyango ubana na Kimenyi Yves nk’umugore n’umugabo yegukanye ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kugira amafoto meza mu mwaka wa 2019 ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Kimenyi Yves na Miss Muyango bigeze gutangaza ko ubwo bari bakimenyana bisanze bose bakunda isengesho rya saa Cyenda za mu gitondo, bemeranya kujya basengana banashimangira ko iryo sengesho riri mu byagize uruhare mu gutuma umubano wabo waguka.