Print

Minisitiri W’Intebe W’u Bwongereza yatangaje ko yeguye n’ubwo azategereza umusimbura

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 7 July 2022 Yasuwe: 1277

Boris Johnson wari umaze igihe gito abaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje yeguye kuri uyu wa 7 Nyakanga 2022.

Gusa yavuze ko azasohoka mu biro bye nyuma y’uko hashyizweho umusimbura, bivuze ko agiye kuba ayobora by’agateganyo

Ni nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi mu ishyaka rye byatumye hari n’Abaminisitiri babiri begura.

BREAKING:

Boris Johnson announces his resignation as the British prime minister on Thursday, but says he will stay in post "until a new leader is in place"

(Video: Sky News)pic.twitter.com/orGhEh7tvt

— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) July 7, 2022

Umwe mu Baminisitiri be bakomeye uherutse kwegura ni uwari ushinzwe imari witwa Rishi Sunak.

Rishi mbere yo kwegura yabwiye Minisitiri w’Intebe ko ibintu ari mo bitazaramba.
Mbere y’uko yegura, yabanje kubiganiraho na Perezida wa Komite nyobozi y’Ishyaka rye rya Tory witwa Sir Graham Brady bemeranya ko agomba kuva ku izima akegura.

Amakuru avuga ko muri Nzeri, 2022 ari bwo hazatorwa undi muntu uzasimbura Boris ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Biragoye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ugategeka igihe kirekire.

Uretse umugabo witwa Tony Blair wagiye kuri uriya mwanya guhera mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 2007, abandi bose bagiye bavaho muri manda ya mbere cyangwa iya kabiri igeze hagati.

Avuga ko kuba Minisitiri w’Intebe bigoye cyane kubera ko ari akazi gasaba gufata imyanzuro buri munsi kandi gahangayikisha kuko itangazamakuru n’abandi banyapolitiki baba bacungira Minisitiri w’Intebe hafi.