Print

Wa mukozi uherutse kwica umwana ibyangombwa bye bikomeje kubera benshi urujijo

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 8 July 2022 Yasuwe: 3076

Mu Kiganiro Rudasingwa Victor umubyeyi wa Nyakwigendera yagiranye n’Ukwezi dukesha iyi nkuru avuga ko ubwo bajyaga kureba mu byangombwa by’uwo mukobwa wabakoreraga basanzemo ikarita ya Mitiweli yigeze gutunga mbere yanditseho Musabyimana Chritsine yafatiye mu Burasizuba Akarere ka Kirehe mu gihe yitwa Nyirangiruwonsanga Solange uvuka mu Majyaruguru mu,Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Ruli ho mu Kagari ka Busoro.

Victor avuga ko ibi byabateye urujijo ndetse bigatuma batekereza ko haba hari abandi bantu yaba yaragiriye nabi ndetse asaza n’inzego zibishinzwe kuba zakurikirana icyo kibazo kuko batekereza ko haba hari abandi babyihishe inyuma.

Uyu mubyeyi avuga ko urupfu rw’umwana we rwamuteye impungenge kuburyo byatumye azinukwa abakozi kubwe akaba ari nayo nama yagira ababyeyi bagenzi be.

Uyu mubyeyi avuga ko Tariki ya 12 Kamena mu gitondo yabyukiye muri Siporo ndetse ko n’umuhungu we bari bafitanye gahunda yo kubyuka kare agasubira mu masomo cyane cyane ko bari mu gihe cyo gutegura ibizamini.

Yahise ajya muri Siporo hamwe n’umuturanyi ngo ubwo yari ageze mu nzira nibwo umufasha we yamuhamagaye amubwira ko uyu mukozi Solange yamubwiye ko ashaka gutaha , ngo nyuma y’akanya gato nabwo Umugore we yaramuhamagaye amubwira ko umuhungu wabo Rudasingwa Ihirwe Davis yiyahuye undi nawe ahita afata moto aratabara.

Yageze mu rugo asanga koko hari abantu benshi bashungereye bagerageza gukora ibishoboka byose ngo batabare ubuzima bw’umuhungu we ndetse bihutira kwa Muganga ariko ntacyo byatanze kuko umwana yari yarangije gushyiramo umwuka.

Rudasingwa yabwiye Ukwezi TV ko uyu mukozi Solange yiregura mu bugenzacyaha yavuze ko yagiranye ikibazo na Ihirwe Davis nyuma y’uko uyu mwana yakinishaga telefoone yari mu rugo undi akayimwaka ngo uyu mwana yararakaye amutera ibuye mu mugongo.

Source:Ukwezi