Print

Uwahoze ari minisitiri w’Intebe mu Buyapani yarashwe ari kwamamaza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2022 Yasuwe: 692

Abe Shinzo wabaye minisitiri w’Intebe w’ubuyapani yarashwe mu rukerera kuri uyu wa Gatanu aho yari mu bikorwa byo kwamamaza,arapfa.

Shinzo Abe yapfuye nk’uko bivugwa na television y’Ubuyapani nyuma yo kujyanwa kwa muganga igitaraganya.

Abe w’imyaka 67,kugeza ubu niwe wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani igihe kirekire kurusha abandi , yarashwe arimo kuvuga ijambo mu kwiyamamaza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Bwana Abe yarashwe inshuro ebyiri ubwo yatangaga ijambo mu mujyi wa Nara wo mu majyepfo.

Yahise yikubita hasi ajyanwa mu bitaro byegereye aho. Amashusho yafatiwe aho yamwerekanye ava amaraso.

Abashinzwe umutekano aho,bahanganye n’umuntu witwaje imbunda, ubu ukekwaho icyaha w’imyaka 40 ubu ari mu maboko ya polisi.

Mu kiganiro cyuzuye amarangamutima nyuma y’amasaha make, minisitiri w’intebe Fumio Kishida yabwiye abanyamakuru ko Bwana Abe amerewe nabi cyane.

Bwana Kishida wageragezaga gufata amarira,yagize ati: "Kugeza ubu abaganga barimo gukora ibishoboka byose",yakomeje avuga ko "asenga abikuye ku mutima" ko Bwana Abe yarokoka.

Yamaganye kandi icyo gitero, agira ati: "Ni ubugome kandi ni bibi.Ntibishobora kwihanganira."

Ikigo gishinzwe kuzimya umuriro n’ibiza cyemeje ko Bwana Abe yakomerekejwe n’amasasu iburyo bw’ijosi rye, kandi akava amaraso ibumoso bw’igituza.

Ntibiramenyekana niba amasasu yombi yamukubise, cyangwa niba isasu ryamufashe ku ijosi rikajya ahandi.

Umunyamakuru wa NHK ku rwego rw’igihugu yavuze ko Bwana Abe "yari afite ubwenge kandi yanavugaga"ubwo yajyanwaga mu bitaro, nkuko yabibwiwe n’abapolisi.

Ariko yanavuze ko umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka rya Bwana Abe yavuze ko ikibazo cy’uyu musaza w’imyaka 67 "giteye impungenge" kandi ko arimo guterwa amaraso.

Uwahoze ari guverineri wa Tokiyo, Yoichi Masuzoe, yari yabanje kuvuga kuri Twitter ko Bwana Abeiambo rikoreshwa mbere y’uko urupfu rwemezwa kumugaragaro mu buyapani.