Print

Rwanda:Ba banyeshuri barwanye bapfa umusore bagejejwe mu bitaro

Yanditwe na: Pacifique NiYITUGENERA 8 July 2022 Yasuwe: 4712

Ni imirwano yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 7 Nyakanga 2022 nkuko amashusho yacicicikanye ku imbugankoranyambaga agaragaza abakobwa barwana ndetse bafite n’icyuma kuburyo byabaviriyemo gukomeretsanya.

Aba banyeshuri bo mu cyigo cya Gs du mont kigali Apace n’undi wiga kuri CGFK Kagarama amakuru avuga ko bahuriye mu nzira hafi y’urusengero rwa badivantiste ku kabusunzu bajya ku ishuri,maze baracakirana rubura gica.

Kugeza ubu amakuru ahari avuga ko aba banyeshuri bagejejwe kwa muganga barimo kwitabwaho cyane ko bakuye ibikomere muri iyo mirwano.