Print

Maj Gen Cirimwami wataye imodoka agakizwa n’amaguru bokejwe igitutu na M23 yahinduriwe inshingano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2022 Yasuwe: 2632

Maj Gen Cirimwami Nkuba Peter wari Komanda w’ibikorwa bya Gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro byumwihariko M23, akaba aherutse gukizwa n’amaguru agasiga imodoka ye, yakuwe kuri izi nshingano yoherezwa ahandi.

Itangazo ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za DRCongo, Gen Célestin Mbala Munsense Célestin ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Nyakanga 2022, rivuga ko Maj Gen Cirimwami Nkuba Peter yasimbuwe ku buyobozi bwa Sokola II, hagashyirwaho Brig Gen Clément Bitangalo Mulime muri Nord-Kivu.

Naho Maj Peter Cirimwami Nkuba wasimbuwe kuri uyu mwanya akaba yoherejwe kuyobora by’agateganyo ibikorwa bya Gisirikare by’akarere ka 32 biri gukorerwa Ituri.

Naho Lt Gen Yav Irung Philémon we yagizwe umuyobozi w’akarere ka 3 muri ibi bikorwa bya Sokola 2 mu gihe Lt Gen Ndima Kongba Constant akaba yagizwe Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru ubu iyobowe n’Igisirikare.

Uyu mujenerali wagizwe Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru yasabwe kugenzura ibikorwa by’imiyoborere ndetse n’’ibya politiki gusa.

Maj Gen Cirimwami Nkuba Peter yakunze kunengwa kugaragaza imbaraga nke mu guhangana n’umutwe wa M23, aho aherutse no guta imodoka yamutwaraga, agakizwa n’amaguru, igafatwa n’umutwe wa M23.

Uyu musirikare mukuru kandi yagiye avugwaho kuba ari umugambanyi aho imwe mu miryango itari iya Leta, yavuze ko kugaragaza imbaraga nke mu kurwanya uyu mutwe, bishobora kuba byihishwe inyuma no gukingira ikibaba uyu mutwe ukomeje kotsa igitutu FARDC.

FADRC ikoze impinduka mu miyoborere y’ibikorwa bya Gisirikare nyuma yuko umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza imbara mu mirwano imaze iminsi iba ndetse ukaba waragiye ukubita inshuro abasirikare ba FARDC, ukabambura bimwe mu bice babaga bagenzura ubu bikaba biri mu maboko y’uyu mutwe.